Siporo

Niyonzima Haruna yatandukanye na Simba SC

Niyonzima Haruna yatandukanye na Simba SC

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yamaze gutandukana na Simba SC nyuma y’imyaka 2 ayikinira.

Uyu mugabo wari usoje amasezerano ye y’imyaka 2 ntabwo yumvikanye n’iyi kipe ku ngingo yo kongera amasezerano, impande zombi zihitamo gutandukana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Haruna Niyonzima yashyizeho ifoto iherekezwa n’amagambo y’icyongereza asezera kuri Simba, tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati"Mwarakoze ku mateka twanditse turi kumwe. Igihe nyacyo nikigera nzabamenyesha aho ngiye."

Bivugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuzaga kugumana uyu musore ariko umutoza ababwira ko we atamukeneye ngo kuko n’ubwo ari umukinnyi mwiza rimwe na rimwe ajya amuvangira.

Haruna Niyonzima arimo arifuzwa n’ikipe ya AS Vita Club yo muri DR Congo, muri Afurika y’Epfo bivugwa hariyo ikipe imwifuza, si ibyo gusa kuko uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jonathan McKinstry, utoza muri Asia yamweretse ko amwifuza.

Haruna Niyonzima yakiniye amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda harimo Etincelles, Rayon Sports, APR FC yavuyemo muri 2011 yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Yanga Africans, atandukana na yo muri 2017 yerekeza muri Simba SC yarimo kugeza ubu.

Ifoto Haruna Niyonzima yashyize kuri Instagram asezera

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top