Siporo

Njye se mfite imigabane muri AS Kigali? – Jimmy Mulisa wavuze icyamuteye gusezera, ibivugwa ko yagambaniye Eric Nshimiyimana

Njye se mfite imigabane muri AS Kigali? – Jimmy Mulisa wavuze icyamuteye gusezera, ibivugwa ko yagambaniye Eric Nshimiyimana

Jimmy Mulisa umutoza w’agateganyo wa AS Kigali avuga ko nta migabane afite muri iyi kipe ku buryo yabategeka gusezerera umutoza ngo akunde ayifate.

Tariki ya 18 Ukuboza nyuma y’uko AS Kigali itsinzwe na Rayon Sports 1-0, iyi kipe yahise isezerera umutoza Eric Nshimiyimana bucya ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza berekana Jimmy Mulisa nk’umutoza w’agateganyo w’iyi kipe.

Jimmy Mulisa yatangiye umwaka w’imikino wa 2021-22 ari umutoza wungirije wa AS Kigali, mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 yaje gusezera muri iyi kipe aho ubuyobozi bwa AS Kigali bwavuze ko yahinduriwe inshingano ubu agiye kwita mu gushaka impano zijya mu irerero rya AS Kigali binyuze muri fondasiyo ye ya Umuri.

Nyuma yo kugirwa umutoza wa AS Kigali, havuzwe byinshi bitandukanye ko ashobora kuba yaravuye muri AS Kigali kugira ngo babanze birukane Eric Nshimiyimana abone kuyigarukamo.

Uyu mutoza yavuze ko ntawabuza abantu kuvuga kuko uretse n’ibivugwa nta n’umuntu uzi icyatumye asezera muri AS Kigali.

Ati “Mu mupira havugwa ibintu byinshi cyane, ariko icyiza nk’uko ubimbajije ntabwo muzi impamvu nasezeye, mwarabyumvise ariko ntabwo mubizi, ni ibivugwa, ntabwo mubizi, ntabwo muzi impamvu nasezeye. Ibyo ni ibintu byanjye bindeba.”

Yakomeje avuga ko ikintu cyari cyatumye ava muri AS Kigali ari uko icyari cyamuzanye cyari cyarangiye, yari yaje gufasha iyi kipe muri CAF Confederation Cup kandi yararangiye.

Ati “Reka tuganire, njya kuza muri AS Kigali impamvu naje ni izihe?(abanyamakuru bahise bamubwira ko ari uko iyi kipe yari ikeneye umutoza wungirije ufite License B), ugomba kubafasha muri CAF Confederation, Confederation se ntiyarangiye? Icyo se si igisubizo.”

Yakomeje avuga ko nta mugabane afite muri AS Kigali ku buryo yajya kubwira ubuyobozi ngo bwirukane umutoza nabo bakabyemera.

Ati “Ubu se naragiye mbwira abayobozi ngo mukore iki njye mfite imigabane muri AS Kigali? Nimumbwire hari imigabane mfite muri AS Kigali ngo bagiye kwirukana kanaka, umubano wanjye nabo hari ibyo dukorana binyuze muri fondasiyo yanjye, turacyaganira hari ibintu byinshi cyane ndimo gukorana nabo, niba perezida yampamagaye ngo ngwino udufashe muri ibi bihe, ubwo wakwangira umuntu? Eric (Nshimiyimana) turavugana.”

Jimmy Mulisa ahamya ko ubuyobozi bwamwitabaje ari bwo bwatanga igisubizo cyiza cy’impamvu bamuhisemo n’aho ibivugwa byose we nta bushobozi afite bwo kuba yakwirukanisha umutoza mugenzi we, Eirc Nshimiyimana cyane ko anaza muri AS Kigali ari we wamwizaniye.

Jimmy Mulisa avuga ko nta migabane afite muri AS Kigali ku buryo yakwirukanisha Eric Nshimiyimana
Kugenda kwa Eric Nshimiyimana ngo nta ruhare na ruto abifitemo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top