Siporo

Perezida wa Rayon Sports yashimiye ubuyobozi bwa APR FC

Perezida wa Rayon Sports yashimiye ubuyobozi bwa APR FC

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bufashe umwanzuro wo guhagarika uwari umuvugizi w’abafana ba yo ku rwego rw’igihugu Emile Kalinda kubera amagambo yatangaje akomeye asa n’uwibasira mukeba Rayon Sports, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yabashimiye ku cyemezo bafashe.

Tariki ya 24 Mutarama 2020 ubwo Rayon Sports yatangaza kumugaragaro ko yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari cya 2020 bitewe n’ibyo batumvikanyeho n’abariteguye, ni bwo uyu mugabo yanditse ubutumwa avuga ko perezida wa FERWAFA yagakwiye guhagarika Rayon Sports imyaka igera kuri 5 idakina irushanwa iryo ari ryo ryose mu Rwanda ngo bakabereba ko ijya Mozambique.

Ni ubutumwa bigaragara ko yohereje mu itsinda rya WhatsApp (group WhatsApp) ahuriyemo n’abandi bantu benshi batandukanye.

Ubu butumwa bukaba butakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports yatunzwe agatoki, abakunzi b’umupira w’amaguru bakaba barashinje uyu mugabo gushaka kubiba urwango mu banyarwanda.

APR FC ikaba itarabyihanganiye ndetse ikaba yarahise imuhagarika bitewe no kutihanganira imyitwarire y’umuvugizi w’abafana ba yo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yashimiye APR FC ku cyemezo bafashe kuko babona kibanogeye nk’abantu bari bahohotewe.

Yagize ati“Nk’abahohotewe, dushimiye ubuyobozi bwa APR FC ku cyemezo bwafashe, n’ubwo Emile(Kalinda) yabisabiye imbabazi kandi tukaba twanamubabariye ariko hari ingamba zagomba gufatwa.”

Kalinda Emile si ubwa mbere ahagaritswe kuko no muri Gicurasi 2017 yari yahagaritswe azira gutangaza ko batazigera baha icyubahiro Rayon Sports yegukanye igikombe bayikomera amashyi, yaje gusubizwa mu mirimo muri Nzeri 2018.

Ubutumwa bwa Kalinda n’ibyo abantu bagiye babuvugaho

Kalinda Emile wari umuvugizi w'abafana ba APR FC yarahagaritswe
Sadate yashimiye ubuyobozi bwa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top