Siporo

Police FC itsinze Gasogi United ya KNC

Police FC itsinze Gasogi United ya KNC

Police FC itsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shsmpiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Police FC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi babiri basanzwe bakina mu mutima w’ubwugarizi, Aimable Nsabimana na Moussa Omar bari bafite amakarita 3 y’umuhondo.

Gasogi United wabonaga ari yo isatira cyane kurusha Police FC, ku munota wa 15 iba yabonye igitego cya mbere ku mupira Manace yahinduye imbere y’izamu ariko umunyezamu Gahungu awukuramo habura usubizamo.

Ku munota wa 39 uyu musore yongeye gutera ishoti rikomeye mu izamu ariko Gahungu umupira awushyira muri koruneri.

Aya mahirwe yaje nyuma y’uko Police FC itari yigaragaje mu minota ya mbere yari imaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe Iyabivuze Ose ku munota wa 35 ku mupira yari ahawe na Nshuti Dominique Savio. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Ku munota wa 52 Mico Justin yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko Kwizera Olivier awukuramo.

Heron ku munota wa 58 yageraje ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Gahungu awukuramo.

Ku munota 63 Gasogi United yabonye amahirwe akomeye cyane ku mupira Manace yahinduriye Isaac Muganza mu rubuga rw’amahina ahagaze wenyine ariko abanza kujya kuwufunga ba myugariro n’umunyezamu bahita bawumutanga.

Ku munota wa 65 Issa Bigirimana wa Police FC yinjiye mu kibuga ambuye Songa Isai.

Ku munota wa 75 Savio ahinduye umupira imbere y’izamu usanga Issa Bigirimana ahagaze neza ahita ashyira mu izamu ariko myugariro wa Gasogi awukuramo usanga Mico ahagaze neza ahita ashota adahagaritse igitego cya kabiri kiba kirinjiye.

Police FC yakomeje gusatira ndetse inabona amahirwe menshi gusa kuyabyaza umusaruro biranga, umukino urangira ari 2-0.

Police FC yatsinze Gasogi United 2-0

Dore gahunda y’umunsi wa 19

Ku wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2020

Police FC 2-0 Gasogi United (Kigali Stadium, 15h:00’)

Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2020

Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi Stadium, 15h:00’)
AS Muhanga vs Heroes FC (Muhanga Stadium, 15h:00’)
SC Kiyovu vs Musanze FC (Mumena Stadium, 15h:00’)
AS Kigali vs Etincelles FC (Kigali Stadium, 15h:00’)

Ku Cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2020

Bugesera FC vs Rayon Sports FC (Bugesera Stadium, 15h:00’)
APR FC vs Marines FC (Kigali Stadium, 15h:00’)
Mukura VS vs Gicumbi FC (Huye Stadium, 15h:00’)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top