Rayon Sports mu bikombe 20 yatwaye hari 1, ifite umwenda wa miliyoni 800, mu kwezi kumwe ishobora guhagarikwa
Mu igenzura ryakozwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ’RGB’, rwasanze mu muryango wa Rayon Sports harimo ibibazo uruhuri bityo uhabwa igihe kinaga n’ukwezi cyo bikemura, bitakemuka Rayon Sports ikaba ihagaritswe by’agateganyo.
Uyu munsi ku wa Kabiri tarki ya 22 Nzeri 2020 ni bwo RGB yatangaje umwanzuro yafashe ku bibazo byari bimaze iminsi muri Rayon Sports yasabwe gukemura nyuma yo kwitabazwa n’uyu muryango.
Ni ibibazo byari bishingiye ku mategeko shingiro y’uyu muryango, imiyoborere mibi n’ibindi.
Uyu munsi muri Kigali Arena habaye ikiganiro n’itangazamakuru aho babwirwaga imyanzuro yafashwe kuri iki kibazo, aho basheshe komite nyobozi y’ikipe ya Rayon Sports burundu.
Muri iki kiganiro, umuyobozi wa RGB, Dr. Usta Kayitesi yatangaje ko ko RGB yakoze igenzura ryimbitse muri Rayon Sports ryibanze ku miyoborere, imikorere n’imicungire y’umutungo ishingiye ku bubasha ihabwa n’Itegeko rigenga Imiryango Nyarwanda Itari iya Leta.
Mu igenzurwa ryakozwe na RGB, byagaragaye ko umuryango waranzwe n’imikorere itubahiriza Itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya Leta, kudahuza n’amategeko, urujijo ku banyamuryango, imicungire mibi n’inyerezwa ry’umutungo.
Rayon Sports kandi ntiyigeze yubahiriza inshingano imiryango itari iya Leta ihabwa n’itegeko arizo: gutanga raporo z’umwaka, kumenyesha RGB ihinduka rijyanye n’amategeko, no guhuza amategeko.
Rayon Sports basanze ifite umwenda wa miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda harimo miliyoni 200 zaje ku ngoma ya Sadate. Ubwo Sadate yafataga ikipe yasanze ifite kuri konti yayo ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda, ubu hakaba hariho ibihumbi 200.
RGB yasanze uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiye busimburana harabayeho gukoresha ibirango by’umuryango bitandukanye(logos) kandi mu mpapuro bikagaragara ko byose byemewe n’amategeko. Si ibi gusa kuko mu igenzura ryakozwe, RGB yasanze Rayon Sports ifite amazina abiri n’ibyicaro 4(head quarters).
Mu kindi RGB yagaraje, yasanze mu bikombe 20 iyi kipe yatwaye hagaragara kimwe gusa nacyo kiri mu biro bya Munyakazi Sadate(wari perezida w’iyi kipe) aho akorera ibikorwa bye bya buri munsi.
Nyuma y’isesengura ry’ibi bibazo, RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sports kuko wateshutse ku nshingano. Komite Nyobozi y’Umuryango yari iriho yahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.
Biteganyijwe ko hazaba ihererekanya bubasha hagati ya komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho tariki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha.
Mu gihe Rayon Sports izaba itabashije gekemura ibibazo byashingiweho yihanangirizwa mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango, aho uyu muryango ushobora guhagarikwa by’agateganyo.

Ibitekerezo
IYAMUREMYE
Ku wa 23-09-2020Ni iyamuremye jean marie
Mukarere karusizi
igitekerezo RGB yafatiye Persida wayo nagishimyepe
reyon yarigiye
Sibomana athanase
Ku wa 23-09-2020Perezida nakomiteyiwe nibavehope