Rayon Sports mu ihurizo rikomeye ryo guhitamo umutoza usimbura Robertinho
Nyuma yo gutandukana n’umunya-Brazil, Robertinho watozaga Rayon Sports, iyi kipe iri mu ihurizo rikomeye ryo gushaka umutoza uzamusimbura dore ko n’umunya-Cameroun, Ovambe Mathurin Olivier wayitoje muri CECAFA batarafata umwanzuro wo kumuha akazi.
Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-19, ntibyakunze ko ikomezanya n’umutoza Robertinho wakiyihesheje bitewe n’uko batumvikanye ku masezerano mashya bagomba guha uyu mutoza.
Ku ikubitiro iyi kipe yari yazanye umutoza w’umunya-Cameroun ariko ufite ubwenigihugu bw’u Butaliyani, Olivier Ovambe Mathurin aje mu igeragezwa aho yatoje imikino ya CECAFA Kagame Cup maze Rayon Sports iviramo muri ¼ isezerewe na KCCA ku bitego 2-1.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe butishimiye umusaruro w’uyu mugabo ndetse bakaba babona batamuragiza iyi kipe igiye gukina imikino nyafurika ya CAF Champions League.
Andi makuru Isimbi ikesha umwe mu bantu ba hafi b’iyi kipe, yemeza ko hari bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bumva ko uyu mugabo yahabwa amahirwe bitewe n’uburyo yitwaye atoza ikipe atari azi, byongeye itamenyeranye kuko yasanze abakinnyi ari bashya.
Si ibyo gusa kandi, iyi kipe irimo gutekereza ku bandi batoza barimo Masudi Djuma wabahesheje igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2016-17.
Uretse Masudi Djuma kandi iyi kipe ngo yanegereye umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yifuza ko yaza gutoza iyi kipe.
Kugeza ubu aba batoza batatu ngo nibo iyi kipe irimo itekereza kuba yahitamo uwayitoza.
Nk’uko uyu muntu yakomeje abitangariza Isimbi, yavuze ko basa n’ababuze amahitamo kuko batifuza kuba bafata icyemezo bahubutse ejo bikaba byabakoraho.
Barimo gushaka umutoza mushya w’iyi kipe mu gihe na Robertinho wari wamaze gutangaza ko batumvikanye ndetse yaranasezeye iyi kipe, aherutse kuvuga ko iyi kipe yibaza impamvu itongeye kumuvugisha kandi yari yaremeye ibyo bamuhaga byose.

Ibitekerezo
KIKI
Ku wa 18-07-2019ariko barinda bivuna bagaruye iriya timu ya ROBERTINHO KO nubundi bahari naho ubundi aba bose gutsindani chance ariko uriya mutoza yari ashoboye kuko Robertinho azi gusoma umupira wa adversaire kuburyo ubona ahambaye ,mbagiriye inama mwamufatirana mukamuha ibyo mushoboye wenda yazadutambutsa akatugeza ahakomeye murii caf.ikindi mushake rutahizamu utyaye wunganira jules.
Pint
Ku wa 18-07-2019Mashami wapi ni inyatsi