Nyuma y’uko rutahizamu w’umurundi Nihoreho Arsene asinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, uyu mukinnyi yemeje ko mu gihe iyi kipe itakwishyura amafaranga yamusigayemo ashobora kutaza, ni mu gihe iyi kipe ivuga ko nta kizamubuza kuza.
Mu mpera za Kamena 2020 ni bwo Rayon Sports yasinyishije uyu rutahizamu watsinze ibitego 17 mu mwaka w’imikino wa 2019/2020 ndetse aba uwa 3 mu batsinze ibitego byinshi i Burundi.
N’ubwo Rayon Sports yamaze guhabwa ITC (icyemezo cyerekana ko Nihoreho Arsène ari umukinnyi wa bo), ikipe yakuriyemo y’abato ya Kazoza FC y’i Burundi yandikiye Rayon Sports ndetse ikanahabwa FERWAFA, bayimenyesha ko bitarenze 31 Kanama 2020 bagomba kuba bamaze kwishyura miliyoni 3 zasigaye cyangwa se ntibazabone uyu mukinnyi.
Aganira na Radio10, Nihoreho Arsene yavuze ko we nta kibazo afitanye na Rayon Sports ahubwo ari ikipe yakuriyemo, bityo ko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye ashobora kutaza gukinira iyi kipe.
Yagize ati“Ikipe ya Kazoza FC yamaze kwandikira Rayon Sports rwose, ibintu byamaze kurenga, ku buryo birenze itariki 31 Kanama ibyanjye na Rayon Sports bishobora gupfa, njyewe nta kibazo mfitanye na Rayon Sports ariko icyo nabwira abantu ni uko tariki 31 Kanama zigeze ntakirakemuka nshobora kutaza muri Rayon Sports.”
“Nk’uko nabivuze njyewe nta kibazo mfitanye n’ikipe ya Rayon Sports kuko amafaranga yasigaye nanayafata njyeze mu Rwanda ariko ikipe yanjye ntabwo ishobora kurindira icyo gihe kuko shampiyona izatangira itinze.”
Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports we yavuze ko kuza agomba kuza kuko hari amafaranga bamuhaye andi akazayahabwa yamaze kugera mu Rwanda.
Yagize ati“Ni byo hari amafaranga Arsene twamusigayemo, tuzakurikiza ibiri mu masezerano kandi mu masezerano birimo ko azayahabwa nagera i Kigali shampiyona igiye gutangira.”
Amakuru avuga ko Rayon Sports yaguzwe miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda akaba yarishyuwe miliyoni 4 akaba asigaje kwishyurwa miliyoni 3

Ibitekerezo