Rayon Sports yamaze gutandukana na myugariro wa yo, Iragire Saidi ni nyuma y’uko impande zombi zamaze kubyumvikanaho.
Mu minsi ishize ni bwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko Iragire Saidi arimo yishyuza iyi kipe ariko atarafata icyemezo cyo gutandukana na yo, ibyo bikazaba mu gihe cyose Rayon Sports itubahirije amasezerano bagiranye.
Uyu musore rero akaba yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuganira impande zombi zikemeranywa gusesa amasezerano.
Mu kiganiro na ISIMBI, Iragire Saidi yavuze ko ubu yamaze gutandukana na Rayon Sports, bumvikana ko na we ibyo bari bamufitiye babigumana atazabyishyuza.
Yagize ati"ni byo twaraganiriye, ubu twamaze gutandukana. Release letter ndayifite rwose. Ninjye wabasabye ko twatandukana, twumvikanye ko nanjye ibyo bari bamfitiye ntacyo nzajya kubishyuza."
Iragire Saidi winjiye muri Rayon Sports muri 2019 ayisnyira imyaka 2 ubu akaba yari asoje umwe, yishyuzaga Rayon Sports miliyoni 2 zasigaye ku mafaranga yaguzwe, umushahara w’ukwezi kwa 3 ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino atabonye.

Ibitekerezo