Siporo

Rayon Sports yambuye ubudahangarwa bamwe mu bayobozi bayo bagera kuri 5

Rayon Sports yambuye ubudahangarwa bamwe mu bayobozi bayo bagera kuri 5

Ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo kwambura ubudahagarwa bamwe mu bayobozi bayoboye iyi kipe n’abakiyiyobore bitewe n’imyitwarire ubuyobozi bwabonye ko idakwiye.

Ibi ahanini byaturutse ku makuru amaze iminsi akwirakwira avuga ko hagiye kuza ikipe ya Rayon Sports mu mukino wa Basketball.

Gusa ibi ubuyobozi bwatangaje ko butabizi ndetse n’umuryango wa Rayon Sports utabizi kandi abanyamuryango ari bo bagomba kubitorera ko iyo kipe ibaho cyangwa itabaho.

Abitabiriye imikino ya ’Playoffs’ muri Basketball ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2019, babonye ibyapa byagaragaza ko hagiye kubaho ikipe ya Rayon Sports ya Basketball, si ibyo gusa kuko bamwe mu bayobozi bahoze bayobora iyi kipe ari bo Gacinya Chance Denis(wabaye perezida wayo) ndetse na Gakawaya wari umunyamabanga we, bagaragaye bambaye imipira igaragaza ko hagiye kuza ikipe ya basketball ya Rayon Sports.

Ikirango kivuga ko hagiye kuza Rayon Sports ya Basketball gikoze kuri bamwe mu bayobozi bayo

Ibi ntibyishimiwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports aho bwavuze ko bugiye kubikurikirana kuko butabizi kandi hakaba nta muntu wemerewe gukoresha izina rya Rayon Sports mu nyungu ze bwite.

Babinyujije kuri Twitter bagize bati"Ubuyobozi bwa
Rayon Sports buratangaza ko bibujijwe kandi bihanirwa n’amategeko gukoresha ibirango n’izina byayo mu bucuruzi no mu nyungu z’abantu Ku giti cyabo hatabanje kubaho ibiganiro no gusinyana n’ayo amasezerano. Buboneyeho no kwemeza ko izina ryayo ryakoreshejwe mu mikino ya Basketball hamamazwa ko igiye gutangiza ikipe y’uyu mukino ari ibinyoma n’ababyihishe inyuma bari gukurikiranwa. Uzongera gufatirwa mu bikorwa nk’ibi azakurikiranwa n’inzego zishinzwe kugenza ibyaha."

Nyuma y’iri tangazo kandi, perezida wa Rayon Sports yahise afata umwanzuro wo kwambura ubudahangarwa bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bwo kwinjira ku mikino batishyuye, harimo Gacinya Chance Denis bivugwa ko ari we ushaka gushinga iyi kipe, Gakwaya Olivier wahoze ari umunyabanga wa Rayon Sports. Ubu budahangarwa kandi bwambuwe Muhirwa Prosper visi perezida wa Rayon Sports na Mushimire Jean Claude ushinzwe gutegura imishinga y’ikipe.

Mu butumwa yohereje ukuriye abinjiza ku kibuga buragira buti"Mwaramutse Bwana perezida wa komisiyo ya Rayon Sports ishinzwe imyinjirize, nshingiye ku myitwarire ya bamwe mu bari abayobozi ba Rayon Sports igamije gucamo Rayon Sports ibice, mbandikiye mbamenyesha ko abantu bakurikura batacyemerewe kwinjira ku mikino ya Rayon Sports batishyuye nka Privilège yahabwaga abahoze ari abayobozi, abo ni aba bakurikira; bwana Mushimire Jean Claude, bwana Gacinya Denis, bwana Gakwaya Olivier, bwana Dominique na bwana Muhirwa Prosper. Ibi bizubahirizwa ku mikino yose twakiriye kugera muhawe andi mabwiriza, usabwe kubimenyesha abo mukorana"

Uretse iki cyemezo, bivugwa hafashwe umwanzuro wo kubakura ku mbuga za WhatsApp bahuriragaho n’aba bayobozi, dore ko n’ubwo bamwe batari bakiri muri komite ariko bari bamwe mu bajyanama bakanafasha komite gufata ibyemezo.

Bamwe mu bayobozi bambuwe ubudahangarwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • ahahaha
    Ku wa 23-09-2019

    Ngaho namwe nimunyumvire ABAJYA BAVUGA NGO BAYOBORA UMUPIRA MU RWANDA. Abagabo batiyubaha, bakunda akavuyo, ba RUSAHURIRAMUNDURU, bica amategeko nkana. RAYON YARAGOWE KABISA, tekereza kuba yarayobowe n’abantu nkabiriya,MPITA NUMVA IMPAMVU DUHORA MU BIBAZO. â— LETA IJYA IDUFASHA BAMWE MURIBO IKABA IBATUBIKIYE I MAGERAGERE...

  • Safarinjema gustave
    Ku wa 22-09-2019

    Nyabuna mubikorane ubushishozi bwinci bitabyara ibintu bibi kurushaho!!!

IZASOMWE CYANE

To Top