Siporo

Rayon Sports yanyomoje amakuru y’uko bamwe mu bakinnyi bayo bigumuye bakava mu mwiherero

Rayon Sports yanyomoje amakuru y’uko bamwe mu bakinnyi bayo bigumuye bakava mu mwiherero

Rayon Sports irahakana amakuru y’uko bamwe mu bakinnyi bayo bavuye mu mwiherero w’ikipe bakitahira, ni nyuma y’uko badahawe amafaranga yabo nk’uko babisezeranyijwe.

Rayon Sports irimo gukorera umwiherero mu Nzove yitegura shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangira ku wa 4 Ukuboza 2020.

Iyi kipe ariko n’ubwo iri mu mwiherero yitegura shampiyona iracyafitiye abakinnyi bamwe amadeni y’amafaranga baguzwe(recruitment) batabonye yose, abandi nabo bakaba bishyuza imishahara.

Ku munsi w’ejo nibwo hakwirakwiye inkuru ivuga ko bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bamaze kuva mu mwiherero wayo bakitahira nyuma y’uko ubuyobozi bubasezeranyije kubaha amafaranga yabo ntibuyabahe.

Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko nta mukinnyi n’umwe w’iyi kipe wavuye mu mwiherero kubera ikibazo cy’amafaranga, ngo umukinnyi wenyine wavuyemo ni Sugira Ernest witabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

Rayon Sports ivuga ko nta mukinnyi wigeze wigumura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top