Siporo

Rayon Sports yavuze kuri Kwizera Olivier bivugwa ko yifuzwa n’andi makipe

Rayon Sports yavuze kuri Kwizera Olivier bivugwa ko yifuzwa n’andi makipe

Ikipe ya Rayon Sports ivuga ko umunyezamu wayo Kwizera Olivier bivugwa ko yagiranye ibiganiro n’andi makipe agifite amasezerano y’iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mata, nibwo byavuzwe ko umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yatorotse iyi kipe akajya kuganira n’andi makipe.

Uyu mukinnyi bivugwa ko ku munsi w’ejo yasohokanye n’umuganga w’ikipe bari kumwe na Vital Aurega bagiye kuri FERWAFA kwivuza imvune bagezeyo Kwizera ahita abacika aragenda.

Amakuru avuga ko uyu munyezamu yahise akuraho telefoni ajya kuvugana n’ubuyobozi bwa Police FC kugira ngo azayikinire umwaka utaha w’imikino.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Rayon Sports yavuze ko uyu mukinnyi agifite amasezerano.

Ati" Umunyezamu Olivier Kwizera yavuye mu mwiherero ajyanwe n’umuganga w’ikipe ya Rayon Sports kuri FERWAFA aho yaragiye kuvuzwa imvune yagiriye mu myitozo kandi yarafite uruhushya rw’ikipe .
Tuboneyeho no kubamenyesha ko agifite amasezerano y’akazi n’ikipe ya Rayon Sports."

Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports umwaka ushize wa 2020 aho yasinye umwaka 1, akaba azarangiza amasezerano ye nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

Rayon Sports yavuze ko Kwizera Olivier agifite amasezerano y'iyi kipe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Didier ndayishimiye
    Ku wa 28-04-2021

    Ewan ndumva olivie nawe akze ubuse yaba ajyiye muru police

  • Didier ndayishimiye
    Ku wa 28-04-2021

    Ewan ndumva olivie nawe akze ubuse yaba ajyiye muru police

IZASOMWE CYANE

To Top