Siporo

Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha umusimbura wa Kimenyi Yves

Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha umusimbura wa Kimenyi Yves

Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha Kwizera Olivier, akaba aje gusimbura Kimenyi Yves werekeje muri Kiyovu Sports.

Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y’uko uyu munyezamu yasinyiye Rayon Sports, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe nta kintu bwari bwatangaje.

Ibinyujije ku rukutwa rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyishisha Kwizera Olivier amasezerano y’umwaka umwe.

Bagize ati“umunyezamu w’umunyarwanda Kwizera Olivier yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka 1.”

Kwizera Olivier akaba yaguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu munyezamu akaba yari asoje amasezerano y’amezi 6 muri Gasogi United yagiyemo avuye muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Free State Stars.

Kwizera Olivier yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR FC, Bugesera FC na Gasogi United. Yakiniye kandi Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Rayon Sports yemeje ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wa yo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top