Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utari Losciuto wari watangajwe
Javier Martinez Espinoza ukomoka mu gihugu cya Mexique ni we wagizwe umutoza wa Rayon Sports asinya amasezerano y’umwaka umwe aho yasabwe guheshya iyi kipe igikombe cya shampiyona.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo inkuru zacicikanye ko Jean Fracois Losciuto wahoze atoza Rayon Sports muri 2014, ari we wagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe.
Gusa ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwahakaniye ikinyamakuru Isimbi kivuga ko ayo makuru atari yo ari ibihuha.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha umutoza ukomoka mu gihugu cya Mexique, Javier Martinez Espinoza amasezerano y’umwaka umwe.
Uyu mutoza akaba nk’uko ikinyamakuru Isimbi giherutse kubitangaza, yari amaze mu Rwanda icyumweru, aho yari mu ibanga rikomeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gattandatu tatiki ya 21 Nzeri 2019, ni bwo yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe atoza ikipe ya Rayon Sports.
Akaba yasinye ari kumwe na perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate ndetse n’umunyamabanga Muhire Jean Paul.
Nyuma yo gusinya akaba yahise yerekeza i Ngoma aho iyi kipe irimo gukorera umwiherero kwerekwa abakinnyi, binateganyijwe ko ari butoza umukino wa gihuti Rayon Sports iri bukina na Etoile del’Est.
Javier Martinez Espinoza, yatoje amakipe atandukanye harimo Vipers yo muri Uganda, Cruz Azul, Montrere na Pachuoi FC zo muri Mexique.

Ibitekerezo