Rwatubyaye Abdul, Ngwabije Clovis batangiye imyitozo mu Mavubi(AMAFOTO)
Ba myugariro babiri b’abanyarwanda bakina hanze yarwo, Rwatubyaye Abdul na Ngwabije Clovis batangiye imyitozo mu ikipe y’igihugu yitegura imikino ibiri ya gicuti na Centre Afrique.
Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 34 barimo 11 bakina hanze agomba kwifashashisha muri iyi mikino izabera mu Rwanda tariki ya 4 na 7 Kamena 2021.
Umwiherero ukaba waratangiye tariki 30 Gicurasi, ni mu gihe imyitozo yo yatangiye ku munsi w’ejo.
Mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi muri Macedonia na Ngwabije Clovis ukinira SC Lyon mu Bufaransa nibo bahageze mbere y’abandi, ni mu gihe na Nirisarike Salmon na Bukake Clément baraye bahageze.
Ngwabije wari uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, akaba yanakoze imyitozo ye ya mbere.
Uretse Ngwabije ukina hanze, hari n’abandi bakinnyi bari bambaye umwambaro w’Amavubi ku nshuro ya mbere nka Kwitonda Alain (Bacca) wa Bugesera FC, Mugunga Yves wa APR FC, Clément na Blaise ba Rayon Sports, bose bari bahamagawe ku nshuro ya mbere.

Ibitekerezo