Sadam Nyandwi yavuze impamvu yatumye ajyana n’abakinnyi ba Rayon Sports gukomera amashyi abafana kandi bamutsinze
Nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona, myugariro w’iyi kipe Nyandwi Sadam yaratunguranye ajyana n’abakinnyi ba Rayon Sports gukomera abafana amashyi, avuga ko yari abakumbuye kandi ko Rayon Sports ari ikipe akunda.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2020, wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 2-1.
Nk’ibisanzwe iyo umukino urangiye abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukomera amashyi abafana ba yo babashimira, uyu musore ukinira Musanze FC wohoze ariko akinira Rayon Sports na we yaratunguranye ajyana n’abakinnyi ba Rayon Sports gukoma amashyi.
Aganira n’itangazamakuru yavuze ko ari ibintu yakoze yabitekereje kuko kuva yava muri Rayon Sports ari kimwe mu bintu yari akumbuye cyane ko na we asanzwe afana Rayon Sports kuva mu bwana bwe.
Yagize ati“ni ikipe imba ku mutima Rayon Sports, kuva kera nk’iri umwana nakundaga Rayon Sports ni yo nagenda n’ahandi nzakunda Rayon Sports, ni yo mpamvu wabonye ngenda hariya kuramutsa abafana nari mbakumbuye kandi ni abafana banjye, ni yo mpamvu nagiye kuririmba hariya, nari mbifite ku mutima.”
Nyandwi Sadam yatandukanye na Rayon Sports mu Kuboza 2019 yerekeza muri Musanze FC, hari nyuma y’imyaka 2 n’igice yari amaze muri Rayon Sports.

Ibitekerezo
Hakizimana djumatanu
Ku wa 12-03-2020Komerezaho nyandwi sadam turagukunda komerezaho kabisa
HABYARIMANA John
Ku wa 10-03-2020Uyu muhungu aratangaje kbsa ! Uziko burya hariho abakunzi b’ikipe koko ! Sha ongera performance uzigarukire kbsa!
HABYARIMANA John
Ku wa 10-03-2020Uyu muhungu aratangaje kbsa ! Uziko burya hariho abakunzi b’ikipe koko ! Sha ongera performance uzigarukire kbsa!
HABYARIMANA John
Ku wa 10-03-2020Uyu muhungu aratangaje kbsa ! Uziko burya hariho abakunzi b’ikipe koko ! Sha ongera performance uzigarukire kbsa!
kana
Ku wa 9-03-2020Sadamu Nyandwi aratangaje! yavuye muri Rayon Sports ariko yo ntiyamuvuyemo! ntibisanzwe pe! azagaruke niba yikundira Gikundiro.