Sadate yasubije abibaza niba Julues Ulimwengu akiri umukinnyi wa Rayon Sports, atangaza abakinnyi 30 b’iyi kipe
Nyuma y’uko umukinnyi w’umurindi wakiniraga Rayon Sports yari yorohereje mu Bushinwa mu igeragezwa ibye byanze kubera icyorezo cyateyeyo, Jules Ulimwengu agomba kugaruka ariko benshi bemezaga ko atazagaruka mu Rwanda, perezida wiyi kipe yahamije ko akiri umukinnyi wa bo ariko atarabona ibyangombwa ‘license’.
Uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports nk’umunyarwanda, mbere yo kwerekeza mu Bushinwa yaje kwamburwa ubu bwenegihugu kuko yabubonye binyurajije n’amategeko, gukinira Rayon Sports akaba agomba gukina nk’umunyamahanga.
Kuba yaragizwe umunyamahanga, kugira ikipe akinira yo mu Rwanda biramusaba kubanza gushaka icyangombwa kimwemerera gukorera ku butaka bw’u Rwanda ‘work permit’.
Bitewe n’uburyo yambuwe ibyangombwa, benshi bemezaga kubona iki cyangombwa byagorana kukibona ari nayo atazagaruka mu Rwanda agiye kwishubirira i Burundi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate, yavuze ko Jules akiri umukinnyi wa Rayon Sports utarabona ‘license’ kuko hari ibintu bikirimo gutunganywa.
Yagize ati“Ababajije ibya Jules Ulimwengu nagira ngo mbamenyeshe ko ari umukinnyi wacu ariko ntabwo yahawe Licence yo kudukinira kuko hari ibigikurikiranwa.”
Jules Ulimwengu agomba kuva mu Bushinwa azanye na Sarpong Michael na we wari werekeje muri iki gihugu mu igeragezwa.
Yanahise atangaza abakinnyi ba Rayon Sports ifite kugeza ubu bafite ibyangombwa bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino.
Ni; Rutanga Eric (c), Kimenyi Yves, André mazimpaka, Nsengiyumva Emmanuel Biganza, Hakizmana Adolphe, Kayumba Soter, Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Habimana Hussein Eto’o, Rugwiro Hervé, Iradukunda Axel, Iradukunda Eric Radu, Irambona Eric, Runanira Amza, Niyonzima Ally, Olokwei Comodore, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Fabrice Kakule, Ciza Hussein Mugabo, Omar Sidibe, Niyomwungeri Mike, Tumushime Altidjani, Sekamana Maxime, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick, Michael Sarpong, Drissa Dagnogo, Ernest Sugira Arthur Philpe.

Ibitekerezo
Ayirwanda jean pierre
Ku wa 1-02-2020Twebwe twemezako football nyarwanda arinziza ark nkatwe nkabafana tubadukeneye impinduka kubijyanye na football nyarwanda gusa byakabaye byiza ko nka ferwafa yakagiye ishyiraho amahame ndakuka yimikino mbere yiminsi 30 ngirushanwa ritangire twishimiye ukugaruka kwa srupong ubutugiye kureba ruhago kbx

amaherezo
Ku wa 1-02-2020Birababaje kubona Jules ULIMWENGU atazakinira Gikundiro, nta kundi bajya bavuga ngon arimo gishegesha ntavura Gikundiro igomba gushakisha ibindi bisubizo kandi birahari.
Twagirayezu Patrick
Ku wa 31-01-2020Igihe kirageze ngo commodore yigendere pee, ikindi nabwira Kimenyi nuko Blue is colour