Siporo

Sarpong ategereje telefoni yo muri Simba SC

Sarpong ategereje telefoni yo muri Simba SC

Rutahizamu w’umunya –Ghana wakiniraga Rayon Sports, Michael Sarpong avuga ko ibintu bimeze neza hagati ye na Simba SC, ubu batagereje ko muri Simba SC babahamagara.

Uyu musore yageze mu Rwanda muri 2018, muri Mata uyu mwaka ni bwo yatandukanye na Rayon Sports imwirukanye. Byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri Yanga ariko ibiganira bisa n’aho bitagenze neza.

Ikipe ya Simba SC ntiratangaza ko yamaze kugura uyu mukinnyi, gusa uhagarariye uyu mukinnyi aherutse kubwira ISIMBI ko ibiganiro na Simba SC bisa n’ibyarangiye ahasiaye utuntu duto.

Yagize ati“sinzi wenda ibyo abantu bita kurangira njye nzamvuga ko byarangiye twagiye. Ibiganiro na Simba SC byarabaye ndetse bigeze kure, nshatse navuga ko byarangiye kuko ibyari bigoye twamaze kubyumvikana biva mu nzira, ibisigaye ni utuntu nk’utwo turi aho duke.”

Sarpong aganira na Championi na we yahamije ko yamaze kumvikana na Simba SC byarangiye ubu hasigaye ko bamuhamagara akagenda.

Yagize ati“buri kintu kimeze neza, ndatekereza ubu hasigaye uruhande rwa Simba nibo bazi igihe dushobora kugirayo njye n’umpagarariye kugira ngo dusinye.”

“Icyo nzi ntabwo bazakerererwa kuko bambwiye bazatangira kwitegura umwaka w’imikino utaha banitegura imikino nyafurika, bityo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha nzaba ndi aho.”

Uyu rutahizamu w’umunya-Ghana, ibinyamakuru byo muri Tanzania bitangaza ko azatangwaho agera ku bihumbi 60 by’amadorali.

Sarpong avuga ko ukwezi gutaha azaba ari muri Tanzania
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top