Seninga Innocent na Jimmy Mulisa mu rujijo! Irerero rya PSG hajemo amaraso mashya
Nyuma y’uko bari batangajwe ku rutonde rw’abantu bahataniye umwanya w’ushinzwe tekinike mu irerero rya PSG rizafungurwa mu Rwanda, Jimmy Mulisa na Seninga batunguwe no kutisanga mubahamagawe gukora amahugurwa y’abazavamo abatoza n’abayobozi b’iri rerero.
Muri Nyakanga 2020 nibwo hatangajwe abantu bahataniye imyanya muri iri rerero rizubakwa mu Rwanda yaba abatoza, abashinzwe tekinike ndetse n’umuyobozi waryo.
Jimmy Mulisa na Seninga Innocent ubu utoza Musanze FC bari bahataniye ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe tekinike muri iri rerero.
Ku munsi w’ejo nibwo hatangiye amahugurwa ku batoza n’abandi bayobozi bazatoranywamo abayobozi baryo batangiye amahungurwa ariko Seninga na Jimmy Mulisa ntibagaragaramo.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba batoza bombi nta n’umwe bigeze bahamagara cyangwa ngo bamenyeshwe impamvu bakuwemo.
Amakuru ISIMBI ifitiye gihamya ni uko aba batoza bombi uko bari bahanganiye uyu mwanya batunguwe no kubona aya mahugurwa yatangiye bo bataramenyeshejwe ahubwo bakabona amafoto barimo bayohererezwa babazwa impamvu batarimo.
Si bo gusa kuko na bamwe mu batoza barimo gukora aya mahungurwa byabatunguye cyane ko babahamagaye babaza niba bahawe ubutumire ariko bagatungurwa n’uko bababwiye ko ntabwo babonye.
Amakuru ISIMBI yamenye ngo ni uko abayobozi basanze uyu umwanya bahataniye umushahara wawo ari muke ku buryo aba batoza bitewe n’amateka bafite batakwemera kuwukorera, bahitamo kubasimbuza. Amakuru avuga ko uyu mwanya PSG yateganyije ko uzahemberwa hagati y’amafaranga ibihumbi 400 na 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Bakaba barahise basimbuzwa abari bahagarariye iterambere ry’umupira w’amaguru mu ntara nka Sammy w’i Kayonza, Mohammed w’i Rubavu na Hamimu w’i Kigali.
Icyo gihe abari bemerewe gukora ikizamini harimo abatoza barindwi, muri abo batoza harimo Nyinawumuntu Grace wahoze atoza AS Kigali y’abagore ndetse n’ikipe y’igihugu y’abagore ariko akaba yari amaze igihe atagaragara mu bikorwa bya ruhago.
Abandi batoza ni; Djamillah Dushimimana, David Rumanzi, Alain mbabazi, Bonaventure Ntakirutimana, Seraphine Umunyana na Mohamed Nonde.
Ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe tekinike harimo Jimmy Mulisa watoje ikipe ya APR FC ndetse akaba n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi, ubu nta kipe afite.
Ahanganiye uyu mwanya na Seninga Innocent uheretse kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Musanze FC.
Ku mwanya w’umuyobozi uzaba ushinzwe iri rerero hariho Raymond ndetse na Ndanguza Théonas.
Iri shuri rizubakwa mu karere ka Huye mu Ntara y’Amagepfo, ni ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na PSG muri gahunda yo kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Ibitekerezo