Siporo

Shaddyboo yashimagije Kwizera Olivier, Mashami avuga ko nta mpaka zigomba kuba ku munyezamu wa mbere

Shaddyboo yashimagije Kwizera Olivier, Mashami avuga ko nta mpaka zigomba kuba ku munyezamu wa mbere

Kwizera Olivier nyuma yo guhabwa ikarita itukura ikaba ikarita ya kabiri mu mikino 2 akinnye yikurikiranya, abantu babyakiriye bitandukanye aho benshi bamushinje amakosa, Shaddyboo we akaba yabasabye kumuha amahoro kuko we abona yitwaye neza ibyo yakoze byari bikenewe.

Kwizera Olivier ntabwo yakinnye umukino wa Mozambique kubera ikarita itukura yahawe ku mukino wa ¼ cya CHAN Amavubi akina na Guinea Conakry.

Yari yagarutse mu kibuga ku mugoroba w’ejo Amavubi akina na Cameroun umukino usoza itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umukino warangiye ari 0-0, Kwizera Olivier yaje kubona ikarita itukura ku munota wa 54 nyuma yo kubuza rutahizamu Moumi kujya gutsinda.

Abantu benshi bamushyizeho ikosa bitewe n’uko n’ubundi ryendaga kumera nk’iryo yakoze ku mukino wa Guinea Conakry, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yabasabye kumuha amahoro kuko we yakoze ibyari bikenewe.

Ati“Olivier Kwizera ntako utagize, Olivier boo bakuve mu matwi uzaze ngutekere love_on_the_plate(ni restaurent ye atekera abantu akagurusha) rata.”

Mashami Vincent agaruka ku kuba atakoresheje Emery Mvuyekure kandi yaritwaye neza ku mukino wa Mozambique, yavuze ko abantu bagomba kubimenya ko umunyezamu wa mbere ari Kwizera Olivier nta n’impaka bikwiye guteza.

Ati”Ngira ngo mbisobanure neza, umunyezamu wa mbere ni Olivier, impamvu atakinnye umukino ubanza irazwi ntabwo ndibwongere kujya kubisobanura, kuba iyo karita itukura yamaze kuvaho yagombaga kugaruka mu izamu kandi kugeza aho yaboneye ikarita y’umutuku ndibza ko nta hantu yigeze akora ikosa yanadufashije cyane.”

“Na Emery(Mvuyekure) ni umunyezamu mwiza kuri Mozambique yakoze akazi gakomeye ndetse n’uyu munsi aho yagiriyemo tutuzuye ndetse na bagenzi babo bakoze akazi gakomeye, iyo niyo kipe rero ntabwo dufite ikipe ishingiye ku muntu umwe, dufite ikipe ishingiye ku muntu 1 kugeza kuri 30, amahitamo aba yabaye ariko bose barabizi ko Olivier ari umunyezamu wa mbere.” Mashami Vincent

Shaddyboo yabwiye Kwizera ko yakinnye neza
N'ubwo yahawe ikarita itukura Mashami ahamya ko nta mpaka zigomba kuba kuko ari munyezamu wa mbere w'Amavubi
Mashami Vincent yavuze ko Olivier Kwizera ari we munyezamu wa mbere w'Amavubi
Emery Mvuyekure yakoze akazi gakomeye mu mikino ibiri y'Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top