Siporo

Shampiyona iratangira mu Kuboza, ingengabihe y’uburyo shampiyona izagaruka iratangazwa uyu munsi

Shampiyona iratangira mu Kuboza, ingengabihe y’uburyo shampiyona izagaruka iratangazwa uyu munsi

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021, uzatangira mu ntangiriro z’Ukuboza 2020, ni nyuma y’uko FERWAFA yari yasubitse ingengabihe yagaragazaga ko izatangira mu Ugushyingo 2020.

Mu ntangiriro za Kanama 2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje igihe shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 uzatangirira, aho byari biteganyijwe ko izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2020.

Gusa mu ntangiriro za Nzeri 2020, FERWAFA yahise yandikira amakipe iyamenyesha ko habayeho impinduka kuri gahunda y’itangira ry’imikino mu Rwanda.

Yamenyesheje ko ibjyanye no gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA bizarangirana na 18 Ukuboza 2020(aha harimo n’igihe cyo kujurira ku makipe atarishimiye imyanzuro). Ibi byari bivuze ko shampiyona izatangira umwaka utaha wa 2021.

Uyu munsi FERWAFA ikaba yamaze gusohora itangazo rigaragaza ko habayeho impunda muri iyi gahunda aho bigomba kurangirana na tariki ya 20 Ugushyingo 2020 (aha harimo n’igihe cyo kujurira ku makipe atishimiye imyanzuro).

Ibi byahinduwe kugira ngo shampiyona izabashe kuba yatangira vuba bitageze mu mwaka utaha.

Shampiyona izatangira mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi wa 12, tariki ya 4 isozwe muri Nyakanga 2021 nk’uko bigaragara mu ngengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 FERWAFA yashyize hanze uyu munsi.

Amakipe yo mu cyiciro cya 2 azakina imikino ya Kamarampaka(playoffs) kugira hamenyekane amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere, imikino ya 1/4 izaba tariki ya 13 Ugushyingo 2020.

Shampiyona iragaruka mu kwezi kwa 12
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top