Sinakwahukana, kuva mu rugo bingana no kuva mu gihugu - Mutesi Scovia
Umunyamakuru Mutesi Scovia yavuze ko ku myaka afite icyaba cyose adashobora kuva mu rugo ngo yahukane kuko byaba bimeze nko kuva mu gihugu agahunga.
Ibi uyu munyamakuru usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru rw’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), yabigarutseho mu kiganiro Ku Karubanda, ni nyuma y’uko inkuru ya gatanya (divorce) imaze iminsi yarigaruriye imitwe y’ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
Mutesi Scovia, yavuze ko avuye mu rugo akahukana yaba ameze nk’uvuye mu gihugu agahunga.
Ati "Hari ibintu bikugeraho uri mukuru nkanjye, ubu kugira ngo mve mu rugo bingana no kuva mu gihugu. Naruvamo njya he se?"
Abo bakorana bahise bamubaza ngo n’iyo umugabo yamukubita ntabwo yaruvamo, maze ati "Yakunkubita urushyi nkagenda se cyangwa ni we wagenda? Reka da ni we wagenda, cyokora namufata nkamubwira nti ntugende wambaye siripa (slippers), ambara inkweto zifunze."
Yakomeje asobanura ko ku myaka agezemo hari ibintu byaba ku buryo hagira n’ubyumva akavuga ko ishyano ryaguye.
Ati "Ikibazo kiba gihari aho, ku myaka yanjye n’undi muntu ungana nanjye akavuga ati ’ishyano riraguye ugasa n’usubira inyuma witegereze ngo habaye iki?’ Ariko hari ubibona akavuga ngo isi irarimbutse, ntahunze ndapfuye."
Yavuze ko hari benshi bibeshya bavuga ngo bazashaka nk’uko ba nyina bashatse ntibamenye ko ushaka gushaka nk’uko nyina yashatse amara amazu (ashaka abagabo benshi).

Ibitekerezo