Imyidagaduro

Uko Tesha yari aburiye mu Kibuga cy’Indege i Paris

Uko Tesha yari aburiye mu Kibuga cy’Indege i Paris

Mutesi Sharon wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Tesha, yahishuye ko ubwo aheruka mu Bufaransa yari aburiye ku Kibuga cy’Indege i Paris ariko Imana ikinga akaboko.

Tesha waherukaga mu Bufaransa muri Werurwe 2026, yasubiyeyo muri Kanama 2026 agiye guherekeza Dj Brianne wari ugiye kwerekeza muri Canada.

Yabwiye ISIMBI ko yageze i Paris mbere y’imonota 40 ngo Dj Brianne amugereho aje kumufata, aramubwira ngo nagende agere aho abantu bashyikira (arrivals) abe ari ho abategerereza.

Arimo kugenda nibwo yabonye "umukobwa w’umunyarwanda arambwira ngo Tesha, ndamukurikira, ko nabonaga agenda se numvaga turi buze kuganira, numvaga na we agiye aho bashyikira."

Yavuze ko akigera ku kibuga cy’Indege i Paris yagize ikibazo cya WiFi kuko yayishyiragaho bakamubaza email ye kandi atayibuka kuko harimo imibare ihera atajya apfa kwibuka, byamusabye kuyishaka aza kuyibona.

Yakomeje gukurikira uwo munyarwandakazi agira ngo aze no kumukuraho telefoni abone uko ahamagara kuko iye yari isigayemo kabiri.

Yakomeje kuvugana na Dj Brianne ariko ngo ibyo amubwiye ntabyumve, niko kubwira uwo mukobwa amuha nimero ya Brianne ngo telefoni ye niza kuzima aze kumubwira aho bari.

"Uwo mukobwa akajya ambwira ngo aho basohokera ni hariya kandi Dj Brianne yambwiye ngo ngume kuri ’arrivals.’" Tesha

Yakomeje avuga ko atazi ibyari byamuteye kuko bwari ubwa kabiri ahagiye ariko yisanga yakomeje gukurikira uwo mukobwa.

Ati "Ariko ko nize buriya byagenze gute? Ko bwari ubwa kabiri mpageze nagendaga njya he? Nakurikiye uwo mukobwa yari afite ibikapu nanjye nkurura ibyanjye ndamukurikira."

"Barambwiye ngo nimbahamagare kuri video mbereke aho ndi uko hamaze baze kumfata, telefoni iba irazimye, ku mutima nti ese ndakurikira umukobwa?"

Yahise abona ahantu ho gucomeka, ashyizemo sharijeri ye (charger) yanga kwinjiramo, byaramucanze mu gihe akirimo kubitekereza yarahindukiye aba abonye Dj Brianne amera nkubonekewe, gusa yari atangiye kwibaza icyo ari bukore byamuyobeye.

Tesha yahishuye uko yari aburiye mu Kibuga cy’Indege i Paris
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top