Siporo

Umutoza Mashami Vincent igitima kiradiha

Umutoza Mashami Vincent igitima kiradiha

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent ari mu bihe bitoshye aho asezerewe na Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro yahita yirukanwa muri iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano mu gihugu.

Uyu mutoza ni umwe mu batangiye shampiyona ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse anitwara neza mu gice kibanza cya shampiyona ariko mu mikino yo kwishyura biba bibi cyane aho yatsinzwe umusubirizo aho mu mikino 11 yatsinzwemo imikino 7 anganya 2 atsinda 2.

Mashami yakabaye yarirukanywe ariko kuko yari akiri mu gikombe cy’Amahoro, ntaho ubuyobozi bwari guhera cyane ko n’amakuru avuga ko amasezerano ye avuga ko agomba gutwara 1 mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Police Fc iri muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, amakuru avuga ko mbere y’uko iyi kipe ijya mu mwiherero witegura uyu mukino Gasogi United, ubuyobozi bwabwiye umutoza Mashami ko naramuka asezerewe na Gasogi United ko na we nashaka azahita asezera kuko bizagorana ko yatoza imikino ya shampiyona isigaye.

Byatangiye kuba bibi kuri uyu mutoza watoje ikipe y’igihugu Amavubi aho umukino ubanza yaraye atsinzwe 1-0 na Gasogi United, akaba asabwa gutsinda umukino wo kwishyura akagera ku mukino wa nyuma ndetse akanagitwara.

Masami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC muri Nyakanga 2022, imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24 yayisoje ari ku mwanya wa 2 arushwa na APR FC amanota 2, ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 39, APR FC ya mbere irayirusha amanota 21.

Masami Vincent yicariye ishyiga rishyushye muri Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top