Siporo

Kwizera Olivier yemeje ko yisubiyeho yagarutse mu kibuga, iby’ikipe azakinira

Kwizera Olivier yemeje ko yisubiyeho yagarutse mu kibuga, iby’ikipe azakinira

Nyuma y’iminsi 21 asezeye umupira w’amaguru, Kwizera Olivier yisubiyeho kuri iki cyemezo n’ubwo avuga ko ataramenya ikipe azakinira.

Tariki ya 22 Nyakanga 2021, Kwizera Olivier yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko asezeye gukina umupira w’amaguru, ni nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ye ya Rayon Sports hari na nyuma kandi yo gufungurwa aho yari yafashwe akekwaho gukoresha Urumogi.

Nyuma yo gusezera umupira w’amaguru, benshi bagiye basaba uyu munyezamu ko yakwisubiraho akagaruka mu kibuga, ni mu gihe uyu munyezamu we yabwiye ISIMBI ko nta muyobozi n’umwe wigeze amusaba kuba yakwisubiraho ku cyemezo cye.

Ku mugoroba w’ejo hashize, nibwo inkuru yakwiriye ko uyu munyezamu yaba yamaze kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezera ruhago.

Mu kiganiro kigufi yahaye ISIMBI, Kwizera Olivier yemeye ko yisubiyeho agiye kugaruka mu kibuga ariko ataramenya ikipe azakinira.

Ati "Nibyo. Ikipe ntayo nzi kuko nta n’iyo turi mu biganiro. Ibyo byo nibyo ni ukiri."

Amakuru avuga ko Kwizera Olivier umwaka w’imikino 2021-2022 azaba ari umukinnyi w’ikipe ya APR FC aho yanamaze kuyisinyira.

Byitezwe ko ari bube ari ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu umutoza Mashami Vincent agomba guhamagara yitegura gukina imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho u Rwanda ruzahera kuri Mali muri Nzeri, ni mu itsinda E.

Kwizera Olivier yagarutse mu kibuga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Cyuzuzo Emery
    Ku wa 12-08-2021

    Yes nibyiza kugaruka kwa kwizera Oliver ndanabyishimiye .

    Ariko ndamugiira inama Yuko nimba agarutse yakwishakira Indi kipe ariko yohanze .

    Kuko ubu agiye guhozwaho ijisho ninzego zumutekano mugihugu bitume atisanzura .
    Ndiwe nakwigira muri Tanzania nkahafondera ubuzima nkaniberayo burundu ahubwo nkanasezera mwikipe yigihugu

  • Emmanuel Uwimana
    Ku wa 12-08-2021

    Nibyiza cyane
    Ntaho Imana itakura umuntu
    Ni sawa kugaruka kwa kwizera Olivier.

  • Innocent Tuyizere
    Ku wa 12-08-2021

    Apr yacuturayemera mutubwire Andi makurukurio

  • Õlìvïér
    Ku wa 11-08-2021

    Turabyishimiye kbx kub umuzam wamber wikip yigihug agarutse ese nukuri azakinara apr fc next season mitubwir

IZASOMWE CYANE

To Top