Siporo

Rayon Sports irahakana kugurisha Yannick, we agaca amarenga y’uko yamaze kugenda

Rayon Sports irahakana kugurisha Yannick, we agaca amarenga y’uko yamaze kugenda

Rayon Sports irahakana amakuru y’uko yamaze kugurisha rutahizamu wa yo wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe, Bizimana Yannick, ni mu gihe uyu mukinnyi yaciye amarenga ko yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Hamaze iminsi havugwa inkuru y’uko Rayon Sports yagurishije Bizimana Yannick muri APR FC ndetse akaba ashobora gukurikirwa na Mugisha Gilbert.

Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yahakanye aya makuru ivuga ko ari ibihuha ko itigeze igurisha uyu musore ahubwo ko ikipe imwifuza yabegera.

Yagize ati“Yannick Bizimana ni umukinnyi wa Rayon Sports kugeza mu mwaka w’imikino 2020/2021. Nta masezerano amugurisha yigeze abaho nk’uko bamwe mu banyamakuru babitangaje!!!! Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports.”

Mu majwi ya Yannick Bizimana yagiye hanze aganira na Adolphe Hakundukize bakunze kwita Timbiri, yacaga amarenga y’uko yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Yagize ati“bamwita Timbiri … Bampemba miliyoni se ntabwo bayampa, ntabwo bishoboka, ayo bazayaha ba fils na ba Bosco … Sha bangiriye neza noneho nari kuzapfiramo, amezi mba maze ntahembwa, ni hatari noneho ngo bagiye gukinisha abana… APR FC igiye kujya yitwarira ibikombe none se ko nta yindi bazajya bahangana.”

Yannick Bizimana yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka ushize wa 2019 avuye muri AS Muhanga, yayisinyiye imyaka 2 ubu akaba yari asoje umwaka umwe.

Yannick yaciye amarenga y'uko yamaze gutandukana n'iyi kipe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top