Rayon yahembye abanyamahanga, abanyarwanda basabwa kwihangana abakinnyi bamwe basabwa kwishakira andi makipe
Nyuma yo guhemba abakinnyi bayo ndetse ikanishyura abo yari ifitiye amafaranga ya recruitment, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabohaye abakinnyi bayo cyane abasoje amasezerano babwirwa kwishakira andi makipe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama n’abakinnyi.
Mbere na mbere kwari ukuzana ibikoresho by’ikipe ndetse byari byitezwe ko bagomba kubahemba ukwezi kwa Kamena 2021 bari batarahembwa.
Uku niko byagenze nk’uko umwe mu bari muri iyi nama yabibwiye ISIMBI aho yavuze ko ku ikubitiro habajwe guhembwa abakinnyi b’abanyamahanga.
Aba bakinnyi b’abanyamahanga bakaba bahawe sheki zo muri Equity Bank ndetse babwirwa ko babishatse bahita bajya kubikuza amafaranga yabo, ni amafaranga y’ukwezi kwa Kamena bari babarimo hakiyongeraho amafaranga yo baguzwe(recruitment) kubo ikipe itishyuye, gusa ngo ntabwo yo bayabahaye yose.
Ku bakinnyi b’abanyarwanda nabo bari bizeye ko bagiye gucakira ifaranga bahise bahabwa sheki(cheque) zo muri Bank of Africa babwirwa ko bo amafaranga azagera kuri konti ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha akaba ari bwo bazajya kuyabikuza, nabo abo ikipe yari ifitiye ibirarane bya recruitment babyongeyeho.
Ibi ntabwo byakiriwe neza n’abakinnyi b’abanyarwanda ariko basobanurirwa ko ari uko aba banyamahanga bo benda kujya mu bihugu byabo kandi bo bakaba bakiri kumwe, gusa baje kumvikana bataha nta kibazo kivutse.
Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi, bwabwiye abakinnyi basoje amasezerano bose ko ubu bemerewe kuba baganira n’ikipe yose bashaka Rayon Sports itababangamiye, cyokora babwiwe ko uwo ikipe izifuza na yo izamwegera bakaganira ariko bitabujije ko yagirana ibiganiro n’amakipe amwifuza.
Andi makuru kandi avuga ko rutahizamu Mambote wari ugifite amasezerano ya Rayon Sports na we yabwiwe ko abishatse na we yakwigendera nta kibazo. Iyi kipe biteganyiwje ko izagura abakinnyi abgera kuri 15.
Ibitekerezo
Eric
Ku wa 26-06-2021Mbashimiye Amakuru meza mutugezaho turabakunda
Eric
Ku wa 26-06-2021Mbashimiye Amakuru meza mutugezaho turabakunda