Siporo

Uwa mbere yamaze gutanga kanditatire yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Uwa mbere yamaze gutanga kanditatire yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Rurangirwa Louis akaba umuyobozi w’ikipe y’abagore ya Rugende(Rugende WFC), yabimburiye abandi mu gutanga kandidatire ku mwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ mu matora azaba tariki ya 27 Kamena 2021.

Tariki ya 27 Gicurasi nibwo FERWAFA yatangaje gahunda yose ijyanye n’amatora ya FERWAFA azaba tariki ya 27 Kamena 2021 aho guhera tariki ya 1-4 Kamena ari ugutanga kandidatire.

Uyu munsi nibwo kwakira kandidatire byafunguwe maze Rurangirwa Louis abimburira abandi mu gutanga kandidatire.

Rurangirwa Louis wari watanze kandidatire muri 2018 akaza gutsindwa na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene ku majwi 45 kuri 7, yabwiye ISIMBI ko kuri iyi nshuro yizeye ko azatsinda kuko hari ibyo yabwiye abanyamuryango baje kubona nyuma.

Ati”Icyizere ndagifite, hari ibintu umuntu aba yaravuze ntabishyire mu bikorwa kuko atatowe, ariko nyuma bakaza kubona ko byari gushoboka, ubundi icyo nicyo ya mbere, icyizere rwose ndagifite.”

Rurangirwa Louis uretse kuba ari perezida wa Rugende WFC, ni umugabo uzwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda aho yabaye umusifuzi mpuzamahanga ndetse akanayobora ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda (RAF).

Kandidatire ye ikaba yaherekejwe n’abazaba bari muri komite Nyobozi ye mu gihe yaba atsinze.

Rurangirwa Louis na Nyobozi yatanze bazafatanya

Mr. Rurangirwa Louis – Perezida
Ms, Kayisime Nzaramba – Visi Perezida
Mr. Ndayambaje Pascal – Komiseri ushinzwe umutungo
Rtd SSP Higiro Willy Marcel – Komiseri ushinzwe umutekano
Dr. Mpatswenumugabo Jean Bosco – Komiseri ushinzwe ubuvuzi
Me. Mukashyaka Joséphine – Komiseri ushinzwe amategeko
Mr. Nkurunziza Benoit – Komiseri ushinzwe amarushanwa
Mr. Ndarama Mark – Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru
Ms. Mukasekuru Deborah – Komiseri ushinzwe umupira w’abagore
Ms. Mugisha Benigne – Komiseri ushinzwe iyamamazabikorwa n’abaterankunga

Rurangirwa Louis yamaze gutanga kandidatire ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top