Siporo

Yakiniye ikipe ye nyuma y’uko abwiye Amavubi ko yanduye COVID-19, ukuri kuri Rafael York

Yakiniye ikipe ye nyuma y’uko abwiye Amavubi ko yanduye COVID-19, ukuri kuri Rafael York

Benshi bari baketse ko rutahizamu wa FC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, Rafael York yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kuko yagaragaye akinira ikipe ye mu gihe yari yavuze ko yanduye COVID-19.

Rutahizamu Rafael York yari mu bakinnyi 34 umutoza Mashami Vincent yahamagaye gukoresha mu mikino 2 yakinnye na gicuti.

Uyu mukinnyi wari uhamagawe ku nshuro ya mbere, amakuru yabanje kuvuga ko bamubajije igihe azazira ngo bamwoherereze itike ariko ntiyasubiza, ni mu gihe nyuma yatangaje ko yanduye COVID-19 ariko ko azasubira kwipimisha basanga ntayo afite azahita aza akaba yakina umukino wa 2 wakinwe ku munsi w’ejo tariki ya 7 Kamena 2021 aho Amavubi yatsinze Centrafrique 5-0.

Urujijo rwaje kuza ubwo uyu mukinnyi tariki ya 5 Kamena yari mu bakinnyi ikipe ye ya FC Eskilstuna yabanje mu kibuga ku mukino wa shampiyona batsinzwemo na Brage 1-0, York yavuye mu kibuga ku munota wa 69 asimbuwe na André Alsanati.

Ibi byatumye abanyarwanda bakeka ko yaba yarabeshye ahubwo adashaka gukinira ikipe y’ighugu yarakwepye.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko uyu mukinnyi yifuza gukinira u Rwanda kandi atabeshye ahubwo bwa mbere baramupimye basanga yaranduye basubiyeyo basanga ari muzima.

Ati”Rafael ni umukinnyi wifuzaga kuza koko 100% ariko iki cyorezo uburyo giteye ntumenya igihe wanduriye, ashobora kuba yari yaranduye atabizi ariko umunsi yagiye kwipimisha yasanze yaranduye COVID-19 ariko nyuma ho gato yaje kongera kwipimisha basanga ntayo.”

Yakomeje avuga ko yifuzaga no kuza ariko basanga ataza bitewe n’umwanya kandi n’ikipe yari imukeneye.

Ati”Yashakaga no kuza ariko ikipe ye itubwira ko urugendo uko rungana kugira ngo aze ahite asubirayo na none kandi ngira ngo bari bafitemo n’umukino bamukeneye, ntabwo byari bigikunze ariko we yarabishakaga, n’itike twari tugiye kuyohereza ariko we arabishaka cyane, nta kibazo na kimwe tumufiteho isaha n’isaha azahagera.”

Rafael York ni rutahizamu wa AFC Eskilstuna mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, ni ku nshuro ya mbere agiye gukinira u Rwanda, akaba avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi na se ukomoka muri Portugal.

Rafael York ngo ni umukinnyi w'Amavubi isaha n'isaha azaza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top