Siporo

Sugira ni we uhetse Amavubi

Sugira ni we uhetse Amavubi

umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent ntiyemeranya n’abavuga ko Sugira yasubiye inyuma, ahubwo avuga ko ubu ari we uhetse ikipe y’igihugu kuko aho bageze mu gushaka itike ya CHAN 2020 ari we babikesha.

Umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, u Rwanda rwasuyemo Ethiopia ndetse runayitsindirayo igitego 1 cya Sugira Ernest.

Nyuma yo gutsinda iki gitego, benshi bakekaga uko ari nako azakomereza mu ikipe ye ya APR FC, gusa siko byagenze kuko nyuma yo kutitwara neza mu mukino ufungura shampiyona, byatumye imikino 2 ikurikiraho atayikina ndetse ntanagaragare muri 18.

Mu mukino u Rwanda rwaraye runganyijemo na Tanzania mu mukino wa gicuti, Sugira Ernest yagiye mu kibuga mu minota ya nyuma ndetse yakoze akazi gakomeye kaba kanavuyemo igitego ariko umupira Djabel awuteye ukubita igiti cy’izamu.

Mu kiganiro n’itanganzamakuru, Mashami yavuze ko kuba atarimo akina mu ikipe ye atari umuswa cyangwa se yasubiye inyuma kuko n’aho Amavubi ageze ari we uyahetse.

Yagize ati"Sugira ariko njyewe yankiniye neza, yankiniye neza bigaragara, iminota yakinnye yari aduhaye n’intsinzi, ngira ngo umupira ni uko utashatse kujya mu izamu ariko akazi ke yari yagakoze, umukinnyi singombwa ko akina iminota 90 cyangwa imikino 5 kugira ngo akwereke ko ari mwiza, Sugira aho tugeze aha ngaha ni we uduhetse kandi akomeje kubitwereka ko abishoboye."

Mashami yemeje ko ari umukinnyi mwiza ndetse azifashisha mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN 2020 Amavubi azakiramo Ethiopia ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Sugira Ernest impamba Amavubi afite mu gushaka itike ya CHAN ni iye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kananiernest
    Ku wa 15-10-2019

    Sha
    Into a Uganda bigamy a
    Ndakundasugir

  • Kananiernest
    Ku wa 15-10-2019

    Sha
    Into a Uganda bigamy a
    Ndakundasugir

IZASOMWE CYANE

To Top