Sunrise FC ikuye inota kuri AS Kigali, Police FC itsindirwa i Muhanga
AS Kigali inganyije na Sunrise FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona, ni mu gihe Police FC yatsinzwe na AS Muhanga 1-0.
AS Kigali yagiye kwakira Sunrise FC nyuma yo gukura amanota 3 i Rusizi itsinze Espoir FC, Sunrise FC yo yaherukaga gutakaza amanota itsinzwe na APR FC i Nyagatare mu mukino w’umunsi wa 10.
Sunrise FC mu gice cya mbere yarushije AS Kigali yakiniraga mu rugo. Yasatiriye cyane ndetse igenda ibona amahirwe ariko yose ntiyayabyaza umusaruro.
Uku gusatira kwaje kubaha igitego ku munota wa 32 gitsinzwe na Niyibizi Vedaste n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Niyonshuti Gad Evra. Igice cya mbere kirangira ari 1-0.
AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Djijia hinjiramo Haruna Niyonzima, Ibra nawe avamo hajyamo Patrick.
Ku munota wa 52 AS Kigali yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Bishira Latif ku mupira wari uhinduwe na Martell nyuma yo gucenga Meya.
Ku munota wa 68, Sunrise yakoze impinduka za mbere havamo Mudeyi Suleiman hinjiramo Byinshi Daniel.
Ku munota wa 78, Patrick Essombe yaboneye AS Kigali igitego cya 2 ku mupira wari uhinduwe na Nova Bayama wahise unasimburwa na Nkinzingabo Fiston.
Sunrise yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura maze ku munota wa 86 Babuwa Samson atsindira Sunrise igitego cya kabiri kuri kufura yatewe na Meya ku ikosa ryari rikorewe na Niyibizi Vedaste.
Umukino waje kurangira ari 2-2. Mu y’indi mikino Bugesera FC yatsinze Espoir FC 2-0, AS Muhanga itsinda Police FC 1-0, Mukura VS yanganyije na Marines 0-0.
Umukino w’umunsi wa 11 usigaye ni uwo Kiyovu Sports igiye kwakiramo Rayon Sports.
Gahunda yose y’imikino y’umunsi wa 11
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2019
Etincelles FC 2-1 Gasogi United (Stade Umuganda, 15h00)
Gicumbi FC 2-2 Heroes FC (Stade Mumena, 15h00)
APR FC 5-0 Musanze FC (Stade de Kigali, 15h00)
Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019
SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 18h00)
Marines Fc 0-0 Mukura VS (Stade Umuganda, 15h00)
AS Muhanga 1-0 Police (Stade Muhanga, 15h00)
Bugesera FC 2-0 Espoir FC (Stade Bugesera, 15h00)
AS Kigali 2-2 Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ibitekerezo