Shampiyona y’amakipe arwana no kutamanuka yashyizweho akadomo aho AS Muhanga na Sunrise FC zimanutse mu cyiciro cya kabiri.
AS Muhanga yari yaramaze kumanuka yaje kwiyungwaho na Sunrise nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC .
Sunrise FC yasabwaga kunganya na Gorilla FC yaje gutsindwa 2-1 ihita imanukana mu cyiciro cya kabiri yari yazamutsemo muri 2014.
Mu yindi mikino yabaye Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports 1-0, Etincelles FC itsinda Musanze FC 3-1 na Mukura VS itsinda AS Muhanga 3-0.
Kiyovu Sports isoje ifite amanota 13, Musanze, Gasogi, Etincelles zikagira 12, Mukura VS 11, Gorilla FC 10, Sunrise FC 9 mu gihe AS Muhanga ifite ubusa.
Sunrise FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri

Ibitekerezo