Siporo

Umugore washinje Cristiano Ronaldo kumuhohotera yasabye asaga miliyari 78

Umugore washinje Cristiano Ronaldo kumuhohotera yasabye asaga miliyari 78

Kathryn Mayorga umugore wajyanye Cristiano Ronaldo mu nkinko amushinja kumuhohotera amufata ku ngufu, yasabye miliyoni 56.5 z’amapawundi(78,216,352,424 frw) bitewe n’uburibwe yamuteye.

Kathryn Mayorga wahoze ari umunyamideli yareze Cristiano Rondaldo kumufata ku ngufu muri 2018 igikorwa cyabaye muri 2009 ariko Cristiano akamwishyura ngo azaceceke.

Muri Nyakanga 2019 iki kirego ubushinjacyaha bwo muri Las Vegas bwasanze ibimenyetso uyu mugore yatanze bidafatika.

Yajuririye iki cyemezo none mu nyandiko nshya z’urukiko zagaragaye nk’uko The Mirror ibitangaza, uyu mugore yasabye kwishyurwa miliyoni 56.5 z’amapawundi ni ukuvuga asanga miliyari 78 z’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba angana neza n’umushahara wa Cristiano Ronaldo w’imyaka 2 muri Juventus.

Arasaba miliyoni 18 z’uburibwe no kubabara by’ahahise, miliyoni 18 zo guteseka n’uburibwe bw’ahazaza, miliyoni 18 z’indishyi z’akababaro, miliyoni 1.4 nk’amafaranga yakoreshejwe muri uru rubanza na miliyoni 1.1 zirimo ay’umunyamategeko.

Uko ikirego giteye

Umunyamerikakazi witwa Kathryn Mayorga, yareze Cristiano Ronaldo kuba yaramufashe ku ngufu mu mwaka wa 2009 ubwo bari muri hoteli ya Palms iherereye Las Vegas muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Aba bombi ngo bahuye tariki ya 12 Kamena 2009 ubwo yari mu bihuruko i Las Vegas aho yari kumwe na mubyara we ndetse na murumuna w’inshuti ye.

Cristiano Ronaldo yasabye uyu mukobwa wari ufite imyaka 24 ko bajyana mu kabyiniro kari muri iyo hoteli ka Palms Cassino Resort, aremera ariko bumvikana ko agomba kubanza guhindura imyenda, ubwo yarimo ahindura imyenda avuga ko ari bwo Cristiano yamwinjiranye amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina ariko undi aranga ahita amufata ku ngufu.

Nyuma y’aho ngo yumvikanye na Cristiano Ronaldo ko amwishyura ibihumbi 375 by’amadorari undi akaruca akarumira ntazagire ikintu na kimwe avuga ndetse anasinyira uyu mugabo nta kintu azigera avuga.

Kuba yarazuye iki kirego ngo ni mu rwego rwo kugira ngo yiheshe agaciro kandi anagaragaze ihohoterwa yakorewe na Cristiano Ronaldo.

Abunganira uyu mugabo bo bakaba baravuze ko ibyo Mayorga atangaza bihabanye n’ukuri kuko atari byo.

Bahuriye mu kabyiniro Las Vegas
Ngo yamufashe muri 2009
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • @djprorich
    Ku wa 29-04-2021

    Abagore nukubirinda kuko ntibasanzwe naho kizigenza wacu Cr7 ntago yatsindwa urubanza azabikora

IZASOMWE CYANE

To Top