Siporo

Umunyamuryango wa FERWAFA yagaragaje impungenge ku matora, ashobora kurega muri CAF na FIFA

Umunyamuryango wa FERWAFA yagaragaje impungenge ku matora, ashobora kurega muri CAF na FIFA

Ndahayo Vedaste akaba umuyobozi wa United Stars FC yo mu Kabagari, yandikiye FERWAFA ayimenyesha ko amatora ya Komite Nyobozi agiye kuba adakurikije amategeko ndetse ko ntagikozwe azitabaza CAF na FIFA.

Tariki ya 27 Kamena 2021, nibwo hazaba amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA izasimbura iya Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene weguye agakurikirwa n’abandi 5 bari muri Komite Nyobozi ye.

Gutanga Kandidatire bikaba byararangiye ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena, ni mu gihe ku wa Gatatu tariki ya 9 Kamena ari bwo hazatangazwa abemerewe kwiyamamaza by’agateganyo. Abamenyekanye batanze kandidatire ni 2, Rurangirwa Louis na Nizeyima Olivier.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kamena, Ndahayo Vedaste yandikiye FERWAFA ayimesha ko afite impungenge ko aya matora arimo gutegurwa adakurikije amategeko.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiye FERWAFA, ikintu cya mbere yavuze ko komisiyo y’amatora itegura aya matora yasoje manda bityo ko hakwiye kujyaho indi.

Ati”nk’uko mubizi iyi komisiyo igira manda y’imyaka 4 aho yashyizweho tariki ya 17/3/2017, bivuze ko iyi komisiyo itagifite ububasha bwo kuyobora amatora kuko igihe cyayo cyarangiye kera bityo ikaba igomba kubanza ikavaho kajyaho indi kugira ngo hubahirizwe amategeko.”

Yakomeje avuga ko ikindi kintu ari uko abo Inteko rusange yahaye ububasha bwo kuyobora amatora hari abari k’urutonde rw’abiyamamaza bityo ko bakwiye kubanza bakegura.

Ati”abo inteko rusange ya FERWAFA yahaye inshingano yo gutegura amatora no kuyashyira mu bikorwa nabo bari k’urutonde rw’abiyamamariza kuyobora FERWAFA, bityo nkaba mbona ko binyuranyije n’amategeko bakabaye begura mbere y’uko amatora aba kuko bataba abakandida ngo banayobore n’amatora.”

Aha akaba yavugaga visi perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel Matiku wahawe inshingano zo gufasha komisiyo y’amatora iyobowe na Kalisa Adolphe, Boniface Nsabimana akaba visi perezida, Me. Paulin Muhozi na Fidele Niyobuhungiro b’abanyamuryango.

Habyarimana Marcel akaba ari k’urutonde rw’abazaba bagize Komite Nyobozi ya Nizeyimana Olivier mu gihe yatsinda amatora aho azaba ari visi perezida we.

Icyo yasorejeho ni uko abenshi mubiyamamaje hatubahirijwe amategeko agenga amatora aho bavuga ko uwiyamamaza aba asabwa nibura kuba mu myaka 5 ishize, imyaka 2 yarayimaze afite inshingano zigaragara mu ikipe.

Yabamenyesheje ko mu gihe haba hadakemuwe ikibazo cy’amatora arimo gutegurwa hadakurikije amategeko hazitabazwa CAF na FIFA.

FERWAFA yasabye guhindura uburyo irimo guteguramo amatora ya komite nyobozi yayo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top