Siporo

Umusifuzi umwe rukumbi w’umunyarwanda mu bazasifura CHAN 2020

Umusifuzi umwe rukumbi w’umunyarwanda mu bazasifura CHAN 2020

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Ishimwe Jean Claude uzwi nka ’Cucuri’, ni we musifuzi rukumbi w’umunyarwanda uzasifura igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ’CHAN 2020’ kizabera muri Cameroun.

Kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021, muri Cameroun hazaba habera CHAN 2020, ni igikombe kimuriwe muri 2021 bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu basifuzi 41(20 bo hagati na 21 bo ku ruhande) bazasifura iki gikombe, harimo umunyarwanda umwe rukumbi ari we Ishimwe Jean Claude. Aba basifuzi bakaba bagomba kwitabira amahugurwa y’iminsi 5 mu cyumweru gitaha.

Ishimwe Jean Claude w’imyaka 30, muri 2015 nibwo yemejwe nk’umusifuzi mpuzamahanga aho yatangiye kujya asifura n’amarushanwa yo hanze y’u Rwanda.

Cucuri ni we musifuzi rukumbi w'umunyarwanda uzasifura CHAN
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top