Urukundo nirwogere! Mu ijoro ry’umusangiro w’urukundo Cristiano yasomanye n’umukunzi we
Mu ijoro ry’umusangiro w’abakunzi, Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina babyiniye inshuti zabo ndetse bafata akanya baranasomana ubona ko bishimanye.
Uyu rutahizamu wa Juventus yo mu Butaliyani, yari kumwe n’umukunzi we ndetse n’inshuti zabo byagaragaraga ko na zo zari abakundana(couples).
Byose bikaba bikubiye mu mashusho Cristiano yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, aherekezwa n’amagambo agira ati“ubuzima buba bwiza iyo uri kumwe n’abo ukunda. Ibihe byawe byose bimare mu rukundo n’ibyishimo.”
Nyuma yo kurya hakurikiyeho umwanya wo kubyina, Cristiano na Georgina nabo babyinnye ubona ko urukundo ari rwose, amashusho ajya kurangira abagaragaza barimo basomana abari aho babakomera mu mashyi.
N’ubwo bigaragara ko atari yo ndirimbo babyinaga, gusa aya mashusho yumvikana mu majwi y’indirimbo ‘Jerusalema’ ya Master KG wo muri Afurika y’Epfo.
Cristiano Ronaldo na Georina urukundo rwabo rwamenyekanye muri 2016, ubu babaka bafitanye umwana umwe ari we; Alan Martina.

Ibitekerezo