Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne yavuze ko urwibutso afite kuri mama we uheruka kwitaba Imana ari uburyo yamwigishije gusenga no gutanga icya cumi.
Tariki ya 23 Ukwakira 2026 nibwo mama wa Dj Brianne, Mukantabana Dative yitabye Imana, ikaba ari inkuru yashenguye umuryango we n’inshuti ze muri rusange.
Dj Brianne yavuze ko yari inshuti ye cyane, amushimira kuba yarabigishije gusenga ndetse no gutanga icya cumi.
Ati "Mama wanjye yari inshuti yanjye twari tumeze nk’abantu bakurikirana atari na mama wanjye gusa ahubwo ari n’umuvandimwe wanjye, yadutoje gusenga, adutoza gutanga icya cumi, ikindi kintu nishimiye njyewe icya cumi cyanjye ngitanga kuri ADEPR ya Kimihurura."
Yakomeje avuga ko hari igihe yabonaga agiye gutanga amafaranga menshi akumva atayatanga ariko nyina yamwigishije akamaro n’igisobanuro cy’icya cumi.
Ati "Nabaga nakoze ibiraka byinshi nkabona amafaranga menshi, nareba icya cumi ngiye gutanga nkabona ni amafaranga menshi, nkabwira mama nti ’mama njyewe aho kugira ngo nyatange mu cya cumi nta kuntu nayafashisha abana ko nabwo naba nkoreye umugisha?’ Mama agerageza kunshobanurira icyo icya cumi kivuga n’aho gitakundukanira n’amafaranga yo gufasha abana, ndamushimira kuko yarabintoje."
Yishimiye ko kandi aho atanga icyo cya cumi ari n’aho umuhango wa nyuma wo kumusezeraho wabereye.
Yashimiye buri umwe wese wababaye hafi, aho yahamije ko kandi uyu mubyeyi yari inshuti ya buri wese.
Ati "Mama sinzi ukuntu namuvuga, yari inshuti ya buri wese, yari inshuti y’inshuti zanjye, inshuti zanjye zamukundaga kubera ukuntu akunda kubasetsa cyane, ni umuntu wagiye atwitangira aho bishoboka, aturera wenyine. Ejobundi nabajije Sarah nti ese ko mama apfuye ugiye kuba umuntu mukuru dufatanye inshingano, arambwira ngo sinabishobora."
Yamushimiye kuba yaramufashije kurera umwana yiyemeje kurera, aho ahamya ko iyo ataba we atari kubishobora.
Ati "Mama namushyiriye umwana nari nabonye ndamubwira nti mfasha umunderere njyewe ibintu by’abana ntabyo nzi n’uwanjye urabizi ko ari wowe wamureze, ni umwana Imana yampaye, yamufashe afite amezi atandatu ubu yari agize imyaka ine."
Yavuze ko atavuga ngo nyuma y’ibi byago bigiye kugenda gutya na gutya, gusa icyo yavuga ni uko Imana yamukunze ikaba yamwisubije.

Ibitekerezo