Siporo

Uwahoze ari umuyobozi wa APR FC, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana

Uwahoze ari umuyobozi wa APR FC, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana

Lt. Gen. Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi(Chairman) w’ikipe ya APR FC akaba yari Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare nibwo iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana.

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ib’uru rupfu ndetse na APR FC ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko bababajwe n’urupfu rwe, bihanganisha umuryango we n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

Mu Gushyingo 2019 nibwo Lt. Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzunzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, hari nyuma y’imyaka 3 ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, inshangano yahawe nyuma yo kuba Umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu(Republican Guard).

Lt. gen. Jacques Musemakweli yabaye perezida wa APR FC kuva 2013 aho yari asimbuye Maj Gen Alex Kagame, akaba yaraje gusimburwa Maj. Gen. Mubaraka Muganga mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama 2021.

Ari perezida w’iyi kipe yayihesheje ibikombe 2 by’Amahoro(2014 na 2017) n’ibikombe 5 bya shampiyona(2013-14, 2014-15, 2015-16, 2017-18 na 2019-20).

Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top