Siporo

Uwumva ko kurangiza ikibazo cye ari ukwigumura akagenda nta kindi twabikoraho – Munyakazi Sadate

Uwumva ko kurangiza ikibazo cye ari ukwigumura akagenda nta kindi twabikoraho – Munyakazi Sadate

Munyakazi Sadate, perezida w’ikipe ya Rayon Sports avuga ko na we yumvishe amakuru y’uko bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe bavuye ku rubuga rwabauhzaga na bagenzi babo, ikintu avugo kidakwiye kuko ubuyobozi burimo gushaka uko bwabafasha, gusa ngo uwaba yumva ko umwanzuro ari ukwivumbura ntacyo barenzaho.

Ku munsi w’ejo ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe batangiye kwivumbura kubera kumara igihe badahembwa aho bavuga ko baheruka umushahara w’ukwezi kwa 1, ni mu gihe ubuyobozi nta cyizere bubaha.

Ibi ngo byatumye bamwe mu bakinnyi barimo Kakule Mugheni Fabrice na Ally Niyonzima bava ku rubuga rwabahuzaga na bagenzi ba bo.

Aganira na Radio Rwanda, perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate yavuze ko ayo makuru yayumvise ko hari abakinnyi bavuye ku rubuga n’ubwo bataramenya impamvu.

Yagize ati“Niyonzima numvise ko yavuye ku rubuga rw’abakinnyi, umuntu ashobora kuva kuri groupe ya Whatsapp kubera impamvu zinyuranye, kubera ko nta internet, nta telephone, ntabwo turamenya impamvu, ariko n’uwaba abitekereza rwose ntabwo twamubuza.”

Yakomeje avuga ko barimo bashaka uburyo bakemura ikibazo cya bo ariko na none ngo uwaba yumva umwanzuro ari ukwivumbura bo ntacyo barenzaho.

“Gusa nkeka ko igihe yaba abikozemo ntabwo cyaba ari cyo kuko muri iyi minsi abantu bari gushaka uko bafatanya kugira ngo barangize ikibazo. Uwumva ko kurangiza ikibazo cye ari ukwigumura akagenda nta kindi twabikoraho.” Sadate Munyakazi

Kuva shampiyona yahagarara muri Werurwe 2020 kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Rayon Sports nk’imwe mu makipe ikunze gukura amafaranga yo kuyifasha ku bibuga, yakunze kugaragaraza ko ifite ikibazo cy’amikoro aho perezida w’iyi kipe yasabye leta kureba uburyo yabagoboka.

Sadate ngo uwumva ko yakemura ikibazo yivumbura ntibamubuza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nkusi Norbert
    Ku wa 15-04-2020

    Ariko rayon ihorana ibibazo bitajya bishira! Nigute ikipe nka rayon ibura umushahara w’abakinnyi? Hari ibintu uba wumva bitumvikana! Ntekerezako rayon yabuze ubuyobozi kuko ikipe ifite abafana ntabwo yakabaye ibura ubushobozi kandi hari n’abaterankunga yakabaye yamamariza ariko akavuyo kayibamo ntigatuma itera imbere,usanga abayobozi bayo bahora mumatiku y,urudaca nkubu bagiye kwitwaza ikibazo cyane covid19 ko aricyo gituma badahemba abakinnyi kandi nubundi ari ikibazo gisanzwe muri rayon! Ubuse niba babishyuza imishahara y’amezi atatu covid19 imaze amezi angahe mu Rwanda? Nigute ikipe nka Gasogi yejo ihemba abakinnyi rayon ikayabura koko!

IZASOMWE CYANE

To Top