Siporo
AMAFOTO: Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya, Sunday Jimoh Oni
Yanditswe na
Ku wa || 1005
Nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi Rayon Sports itangaje ko yamaze kugura rutahizamu Sunday Jimoh Oni ukomoka muri Nigeria, uyu mukinnyi yamaze gusnyira iyi kipe ku kumugaragaro.
Uyu mukinnyi akaba yasinye amasezerano y’imyaka 2 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020 ku biro by’iyi kipe.
Asinyiye Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Abia Warriors yo muri Nigeria yatsindiye ibitego 5 umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020.
Asinyiye Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe itabashije kugarura rutahizamu Moussa Camara.
Sunday arimo asinyira Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports, Rtd. Cpt. Uwayezu Fidele ni we wamusinyishije
Sunday mu mwambaro wa Rayon Sports
Uhereye i bumoso hari Kayisire Jacques, Visi Perezida wa mbere, Sunday Jimoh, Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports na Ngoga Roger Aimable, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports

Ibitekerezo