APR FC yanyagiye Police FC ibitego bitatu ku busa ihita ifata umwanya wa gatandatu.
Wari umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho Police FC yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku munota wa mbere w’umukino, APR FC yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na William Togui Mel ku mupira yari ahawe na Cheick Djibril Ouattara.
Ku munota wa gatanu APR FC yabonye penaliti ku ikosa Ndayishimiye Dieudonne yakoreye kuri Amani Michel, yatewe na Cheick Djibril Ouattara umunyezamu Niyongira Patience ayikuramo.
Yakomeje gushaka igitego cya kabiri ari nako Police FC ishaka icyo kwishyura ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari kimwe ku busa.
APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 66 cyatsinzwe na Cheick Djibril Ouattara ku mupira yari ahawe na William Togui Mel.
Ku munota wa 87, Cheick Djibril Ouattara yaje gutsinda igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Hakim Kiwanuka.
Police FC yashatse igitego cy’impozamarira kirabura maze umukino urangira ari bitatu ku busa.
APR FC yahise yahise ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 14, Gicumbi FC ya mbere ifite 19.

Ibitekerezo