Ushobora gukora byose ariko ntukundwe cyangwa ngo ushimirwe - William Togui Mel
Rutahizamu wa APR FC, William Togui Mel yavuze ko hari igihe mu buzima umuntu akora byose ariko igikundiro no gushimwa bikanga.
Yabigarutseho nyuma y’umukino wabahuje na Rayon Sports mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu.
Uyu wanatsindiye APR FC igitego yabonye, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati "Ushobora gutanga ibyawe byose, ugashyira imbaraga zose mu isi, ugamije icyiza ariko ntukundwe cyangwa ngo ushimirwe ku bwitange wagaragaje."
Yamomeje avuga ko ariko na none ibyo bitagakwiye kwangiza umuntu ahubwo agomba guhora ukomeye.
Ati "Ntuzatume kudashimirwa n’abandi bikwangiza, guma ukomeye mu mutwe, ushikame ku cyubahiro cyawe ukomeze utere imbere. Ntabwo ari ngombwa ko ukundwa na buri wese kugira ngo umenye agaciro ka we."
Aya magambo yasaga n’aho hari abo arimo kubwira, yashyize benshi mu rujijo bibaza icyabaye kuri uyu rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire gituma avuga amagambo ameze atya.
Ibi byatumye hazamuka ikinyu kimeze nk’igihuha kivuga ko haba hari ikibazo hagati ye na Cheikh Djibril Ouattara ariko nta gihamya yabyo ihari.

Ibitekerezo