Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko na Uwase Nice, umukunzi we w’igihe kirekire.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026 ubera ku birori by’Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.
Ni nyuma y’uko muri Mata 2026 ari bwo Nshuti Innocent yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we, Uwase Nice amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.
Icyo gihe Nshuti Innocent abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati "Ni iby’agatangaza kuba twembi buri umwe Imana yaramuhitiyemo undi."
Nshuti Innocent na Uwase Nice ntabwo bagiye bahisha ibyiyumviro buri umwe afitiye undi aho bagiye bakunda no kubigaragarizanya ku mbuga nkoranyambaga.
Nshuti Innocent yasezeranye imbere y'amategeko na Nice Uwase
Bamaze igihe bakundana

Ibitekerezo