Blessing Choir ADEPR Miganza yahumurije abihebye mu ndirimbo nshya
Blessing Choir ADEPR Muganza yo mu Mujyi wa Kigali yashyize hanze indirimbo nshya yise “Numv’Ijwi”, igamije guhumuriza abihebye n’abacitse intege babibutsa ko Imana Imana itajya itenguha abayizera kandi isohoza ibyo yasezeranyije.
Ni indirimbo yasohotse ku wa 23 Ugushyingo 2026, abagize iyi korali bavuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwibanda ku kongera ibyiringiro by’abanyuze mu bihe bikomeye, haba mu buzima bw’umwuka cyangwa ubw’umubiri, bakibutswa ko Imana idatererana abo yasezeranyije.
Bavuga ko imwe mu ntego z’ingenzi z’iyi ndirimbo ari ugukomeza kwamamaza ubutumwa bw’agakiza, bahereye ku kuba buri wese agomba kubanza kwakira ubwo butumwa no kubugira ubuzima bwe.
Bagaragaza ko muri iki gihe hari abantu batakaje ibyiringiro, bamwe bakaba baracitse intege mu kwizera Imana, abandi ntibamenye neza urukundo rwayo n’igitambo cya Yesu Kristo, wapfuye kugira ngo abantu babone agakiza.
Blessing Choir ADEPR Muganza mu gihe yateguraga iyi ndirimbo byabongereye imbaraga zo gukomeza umurimo w’ivugabutumwa, bakaba bifuza ko ubutumwa bwayo bugera ku bantu benshi, haba mu Rwanda no hanze yarwo.Rwanda travel guide
Iyi Korali igizwe n’abaririmbyi 47. Icyakora, abayigize bavuga ko bifuza gukomeza kwaguka no kwakira abandi baririmbyi kugira ngo barusheho kwagura umurimo wabo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ibitekerezo