Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yabajije abirirwa bamubaza niba azongera gushaka ikibabwira ko nta we afite.
Aline Gahongayire urimo gutegura ijoro ryo gushima no guhimbaza Imana (Thanks Giving Gala Night) tariki ya 13 Ukuboza 2026, yabigarutaeho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.
Yavuze ko yatunguwe cyane no kubona hari umubyeyi umubwira ngo ntazigere yongera gushaka kuko ameze neza.
Ati "Ngo ariko Ali ubu ntabwo urongera gushaka?"
Yahise abazwa ati "ariko icyo kibazo abantu benshi barakikubaza" na we ati "ariko se nshaka iki?" Umunyamakuru ati "umugabo." Aline mu kumusuboza yahise amubwira ati "Umugabo? Ariko se ni iki kikubwira ko ntamufite?"
Aline Gahongayire yahise akomeza inkuru y’uwo mubyeyi bahuye, ati "Yambwiye ngo ubu kandi wabona ubaye nka babandi ugashaka undi. Namubwiye nti harya kuba ku wa Mbere warariye ku wundi wa Mbere ntugomba kurya? Niba biriya byararangiye birangirane n’ubuzima bwanjye sinihe andi mahirwe?"
"Wenda biriya nshobora kuba narabyinjiranyemo amarangamutima n’ibyo ndebesha amaso ariko ibya kabiri ngomba kubitekerezaho nkabyinjiranamo n’ubwenge, ariko ntabwo bivuze ngo kwicara gutya mama ngo nigumire uku, ngo ’ndabona gutya umeze neza’, nti ’hari ikibyihishe inyuma.’"
Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba azongera gukora ubukwe, yaruciye ararumira yanga gusubiza iki kibazo neza.
Mu Kuboza 2013 nibwo Aline Gahongayire yakoze ubukwe na Gahima, gusa mu ntangiriro za 2015 nibwo amakuru yatangiye kujya hanze ko batandukanye.
Ibirori bya ’Ndanyuzwe Thanks Giving Gala Night’ bikaba bizabera muri Kigali Serena Hotel aho imiryango izafungurwa saa 16h00’.

Ibitekerezo