Pastor Julienne Kabanda yaciye amarenga y’indirimbo yakoranye na Ricahrd Nick Ngendahayo
Pastor Julien Kabanda yatunguye benshi ubwo yavugaga ko ku wa Gatandatu mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo kamwe mu gaseke bafitiye abazakitabira bazapfundurirwa ari indirimbo bakoranye.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 25 Ugushyingo 2026 cyagarukaga kuri “Niwe Healing Concert” ya Richard Nick Ngendahayo igiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Pastor Julienne uzigisha ijambo ry’Imana, ubwo yari abajijwe icyo ahishiye abazitabira iki gitaramo, yavuze ko ari ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo azakorana na Richard Nick Ngendahayo.
Ati “Hari agaseke nk’uko ubivuze aka mbere ni ijambo ry’Imana, ni ryo riruta ibindi, ni ryo ribanziriza ibindi. Akandi gaseke gasa n’aho kaguteye amatsiko, ni agaseke k’indirimbo tuzakorana na musaza wanjye (Richard Nick Ngendahayo). Ntabwo ari agaseke gusa ahubwo ni uruseke kuko agaseke kaba ari gato, ntekereza ko gukorana n’umuvandimwe wanjye bizaba ari byiza cyane.”
Richard Nick Ngendahayo yavuze ko nubwo aba ari we wateguye igitaramo ariko Imana ari yo itumira abantu bayo kuko hari icyo iba ishaka guhindura mu buzima bwabo.
Ati "U Rwanda rufite Imana, rufite abantu bakunda Imana, abantu bamaze gusobanukirwa icyo Imana ari cyo, rero Imana yakoze ibikomeye buri wese yarayibonye, ni yo mpamvu mbabwira ngo ndimo gutegura igitaramo ariko Imana ni yo ibatumira kuko kuri uwo munsi hari icyo ishaka guhindura mu buzima bwabo."
Iki gitaramo kuzabera muri BK Arena tariki ya 28 Ugushyingo, uzaba ari umwanya mwiza wo kuramya no gushimbaza Imana nk’uko na Richard Nick Ngendahayo wagiteguye yabigarutseho.
Kugeza ubu hamaze kugurwa ku kigero cya 80%, wagura itike aya Premium Floor ni 40,000 Frw, Standard Floor ni 30,000 Frw, CIP ni 25,000 Frw, Lower Bowl ni 20,000 Frw, End Zone ni 15,000 Frw, mu gihe Upper Seating ari 5,000 Frw.
Kugura amatike wanyura ku rubuga rwa www.ticqet.rw cyangwa bagakanda 51301*03#.

Ibitekerezo