Umutoza umenyerewe gukoresha imyitozo yo muri Gym akaba yaranakinnye umupira, Gasana Elvis yagaragaye mu ikipe ya Simba SC.
Uyu mutoza wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda harimo Gicumbi FC, Gasogi United akaba agaragara nk’umwe mu bagize itsinda ry’abatoza b’iyi kipe (staff technique).
Mu mafoto ye yagiye hanze n’amashusho make, agaragara ari kumwe na n’abakinnyi ba Simba SC, abatoza ndetse hari n’aho agaragara ari mu nshingano zo kongerera imbaraga aba bakinnyi.
Gusa nubwo amakuru yakwirakwiye hirya no hino avuga ko ari umwe mu bagize itsinda ry’abatoza ba Simba SC mu gihe cy’umwaka umwe 2026-27, yaba we cyangwa Simba SC nta hantu na hamwe irabitangaza ngo ibe yamuha ikaze mu muryango mugari wayo.
Yaba abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye gutoza Simba SC nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi nyuma ya Hategekimana Corneille na we wanyuze muri iyi kipe.

Ibitekerezo