Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko Usengimana Faustin yasinyiye Police FC, ni nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Buildcon FC ya Zambia.
Uyu musore bivugwa ko yaje nyuma yo kuvugana na Rayon Sports imusabye ko yaza bakavugana ikaba yamusinyisha.
Gusa yageze mu Rwanda atangira ibiganiro na Police FC aho yahise anayisinyira amasezerano y’imyaka 2 mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ariko yumvikanye n’iyi kipe ko amasezerano ye azatangira kubahirizwa ndetse bakanamwerekana nk’umukinnyi wa bo nyuma yo kuzana ibaruwa imurekura(release letter) ivuye mu ikipe ye yakiniraga ya Buildcon FC.
Iyi baruwa ikaba yaraye imugezeho maze uyu munsi Police FC na yo ihita imwerekana nk’umukinnyi yamaze gusinyisha.
Usengimana yamaze kuba umukinnyi wa Police FC

Ibitekerezo
Kayitare
Ku wa 16-07-2020Ndumufana wa orf ndayikunda cyane nukuru iduha ha ibyishimo byishi nyisaba ko yakongera imbaraga mu busatirizi