Rwanda Premier League yavugutiye umuti ikibazo cy’abakanyujijeho basuzugurirwaga kuri Stade
Rwanda Premier League, yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwinjiza ku mikino abahoze bakinira Amavubi, abatoza n’abayobozi ba tekiniki mu makipe ya BK Pro League, abasifuzi n’abakomiseri b’imikino.
Ni inshuro nyinshi hagiye humvikana bamwe mu bahoze bakina umupira by’umwihariko abakiniye ikipe y’igihugu, bavuga ko bagorwa no kwinjira ku kibuga, aho bamwe bavuga ko basuzugurwa.
Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League rukaba rwavugutiye iki kibazo umuti aho aba bagenewe ibyicaro byihariye kandi bakaba bazajya bishyura.
Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, amakipe yose uko ari 18 akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ’BK Pro League’ yasabwe kujya ashyiraho umwanya wahariwe aba bakinnyi.
Ibibuha bifite munsi y’imyanya 5000 bizajya zigena imyanya 25, mu gihe ibizirengeje byasabwe kugena imyanya 50.
Iyi myanya bazayisaranganya n’abatoza n’abayobozi ba tekiniki mu makipe ya BK Pro League, abasifuzi n’abakomiseri b’imikino.
Ni imyanya igomba kujya itegurwa ahantu heza muri Stade hatwikiriye cyangwa muri VIP. Iyi myanya ntabwo izajya ishyirwa muri sisiteme ngo igurishwe.
Abagomba kwicara muri iyi myanya ruzajya rutangwa n’Ishyirahamwe ry’Abakina n’Abahoze bakinira Amavubi (FAPA), ndetse n’Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda (AEFR), dore ko byagize uruhare runini mu ifatwa ry’uyu mwanzuro.

Ibitekerezo