Imyidagaduro
Umukobwa wa Angeli Mutabaruka mu munyenga w’urukundo na kapiteni wa Mukura VS
Yanditswe na
Ku wa || 103
Tujeneza Nicole usanzwe ari umudozi wabigize umwuga akaba umukobwa wa Angeli Mutabaruka ari mu munyenga w’urukundo na Joseph Sackey ukinira Mukura VS.
Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amashusho y’aba bombi bagiranye ibihe byiza.
Ni nabwo amakuru y’urukundo rwabo yatangiye kujya hanze ko uyu mukobwa w’umunyamakuru Angeli Mutabaruka wa Radio&TV1 ari mu munyenga w’urukundo na Joseph Sackey.
Ibi byaje gushimangirwa n’amafoto yabo yagiye hanze, uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana ukina mu kibuga hagati muri Mukura VS akaba na kapiteni wayo bari kumwe.
Amakuru avuga ko Joseph Sackey yasabye Tujeneza Nicole ko ko yazamubera umugore undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.
Joseph Sackey mu munyenga w'urukundo na Tujeneza Nicole

Ibitekerezo