Imyidagaduro

Umunyarwenya Kamirindi Joshua yasohowe Petit Stade amaguru adakora hasi

Umunyarwenya Kamirindi Joshua yasohowe Petit Stade amaguru adakora hasi

Imwe mu nkuru zagarutsweho mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ni iy’umunyarwenya, Kamirindi Joshua wasohowe nabi nyuma yo gushaka guteza akavuyo mu gitaramo cy’Umunya-Nigeria, Doctall Kingsley yise ’Ntakirutimana Xperience.’

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2026 muri Petit Stade.

Haje gukwirakwira amashusho ku mbuga nkoranyambaga y’umunyarwenya Kamirindi Joshua abashinzwe umutekano barimo bamuterura bamusohora ahabereye igitaramo.

Amakuru avuga ko ubwo ku rubyiniro hariho umwana witwa Baby Fiston wo muri Sherrie Silver Foundation, yishimiwe bikomeye na Doctall Kingsley maze asaba abantu kumushyigikira.

Byaje kwangirika ubwo umwe mu bantu bari bagiye gushyigikira uyu mwana w’imyaka 10, Joshua yamutangiriye aramusagarira.

Doctall Kingsley yasabye ko bamusohora aranga nibwo abashinzwe umutekano bahise bamuterura bamusohora amaguru adakora hasi.

Doctall Kingsley yishimiwe mu gitaramo cye
Joshua yasohowe ateruwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top